AFC yakoze impinduka mu buyobozi zigamije gutsinda Tshisekedi
Yanditswe: Saturday 24, Feb 2024

Ihuriro AFC ryatangaje impinduka mu buyobozi n’ibindi kugira ngo zigamije gukura ku butegetsi perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa RDC.
Izi mpinduka zemerejwe mu nama idasanzwe yahuje abagize iri huriro rya Alliance Fleuve Congo kuwa 22/02/2024 nkuko itangazo bashyize hanze ribivuga.
Iri tangazo rivuga ko inama yakoze izo mpinduka, yari mu rwego rwa politike, n’igisirikare, ikaba yari igamije kongera guha umurongo n’icyerekezo iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.
Nk’uko iryo tangazo ribivuga Corneille Nangaa niwe wabaye umuhuzabikorwa mu bya politike, naho Major Gen Sultan Makenga agirwa uhagarariye ibikorwa bya gisirikare, mu gihe Berterand Bisimwa, usanzwe ari perezida wa M23, we yabaye umuhuzabikorwa wungirije mu bya politike na diplomasi.
Iyo Nama yongeye kwemeza Benjamin Mbonimpa nk’umunyamabanga uhoraho aho azaba yungirijwe na Adam Chalwe Mukuntu.
Habaye impinduka muri AFC ya Corneille Nangaa, zigamije gushiraho akadomo kanyuma ku butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.
Izi mpinduka mu buyobozi bw’ihuriro AFC zemerejwe mu nama idasanzwe yahuje abagize iri huriro rya Alliance Fleuve Congo kuwa 22/02/2024, maze baza gukora impinduka mu buyobozi bwaryo, nk’uko byashyizwe mu itangazo.
Iryo tangazo bashyize hanze mu ijoro ryo k’uwa Kane, rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 23/02/2024.
Iri tangazo rivuga ko inama yakoze izo mpinduka, yari mu rwego rwa politike, n’igisirikare, ikaba yari igamije kongera guha umurongo n’icyerekezo iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.
Nk’uko iryo tangazo ribivuga Corneille Nangaa niwe wabaye umuhuza bikorwa mu bya politike, naho Major Gen Sultan Makenga agirwa uhagarariye ibikorwa bya gisirikare, mu gihe Berterand Bisimwa, usanzwe ari perezida wa M23, we yabaye umuhuzabikorwa wungirije mu bya politike na diplomasi.
Iyo Nama yongeye kwemeza Benjamin Mbonimpa nk’umunyamabanga uhoraho aho azaba y’ungirijwe na Adam Chalwe Mukuntu.
Itangazo rivuga ko ubu bunyamabanga bugomba kugenzura komisiyo zikurikira:
“Komisiyo ishinzwe politike na diplomasi, ubukungu, imari, Mobilisation, kurema ingenga bitekerezo nishirwa mu bikorwa n’iterambere.”
Harimo kandi “komisiyo y’ubutabera, imibereho myiza n’uburengenzira bwa muntu.”
Naho komisiyo y’itumanaho yahawe kuyoborwa na Lawrence Kanyuka.
Itangazo risoza rivuga ko AFC yemeje gushyiraho urwego rwa komisiyo ishinzwe amahoro, ubwiyunge no kubana mu mahoro, kugira ngo hazabe gucyura abavanwe mu byabo n’intambara, no gutahukana impunzi zahungiye hanze ya Congo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *