skol

Afghanistan: Aba Taliban bari kwica abasivile ahari indiri y’ababarwanya

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 September 2021

BBC yatahuye ko abaturage b’abasivile batari munsi ya 20 biciwe mu kibaya cya Panjshir muri Afghanistan, kiberamo imirwano hagati y’aba Taliban n’ababarwanya.


Itumanaho muri icyo kibaya ryaraciwe, bituma gutangaza amakuru yaho bigorana, ariko BBC yabonye gihamya y’ubwo bwicanyi bwakozwe n’aba Taliban, nubwo basezeranyije kwigengesera.

Amashusho yo mu muhanda urimo umukungugu muri Panjshir agaragaza umugabo wambaye gisirikare agoswe n’abarwanyi b’aba Taliban. Humvikana urusaku rw’amasasu ubwo uwo mugabo yagwaga ku butaka.

Ntibiramenyekana niba uwo mugabo wishwe yari umusirikare - imyambaro ya gisirikare ikunze kwambarwa n’abantu batandukanye muri ako karere. Muri iyo videwo, umugabo wari uri hafi aho ashimangira ko ari umuturage w’umusivile.

BBC yemeje ko ubwicanyi nk’ubwo bwakorewe abantu batari munsi ya 20 muri Panjshir.

Umwe mu bishwe yari umucuruzi ufite iduka ndetse akaba na se w’abana babiri, witwa Abdul Sami.

Abahatuye bavuze ko uwo mugabo atahunze ubwo aba Taliban bahageraga, arababwira ati: "Ndi umuntu ufite iduka udashinga [wa nta kigenda] kandi nta ho mpuriye n’intambara".

Ariko yatawe muri yombi, ashinjwa kugurisha amakarita sim ya telefone (sim cards) ku barwanya aba Taliban. Hashize iminsi, umurambo we wajugunywe hafi y’urugo rwe. Ababonye umurambo we bavuze ko wagaragazaga ibimenyetso byo gukorerwa iyicarubozo.

Ubwo aba Taliban bageraga ku butegetsi mu kwezi gushize, akarere kamwe gusa ni ko kasigaye batagafashe.

Ikibaya cya Panjshir kimaze igihe ari izingiro ry’abanga gukurikiza ibisabwa n’ubutegetsi muri Afghanistan. Karangajwe imbere n’uwari umukuru w’abarwanya ubutegetsi Ahmad Shah Massoud, aka karere kasubije inyuma ingabo z’Ubumwe bw’Abasoviyeti (Uburusiya bwo muri iki gihe) ndetse n’aba Taliban.

Icyo kibaya gikikijwe n’amasonga y’imisozi, bigatuma bigora buri wese ugerageje kucyigarurira.

Ahmad, umuhungu wa Massoud, ni we yayoboye ibikorwa byo kurwanya aba Taliban kuri iyi nshuro ya kabiri bigaruriye Afghanistan, ariko mu cyumweru gishize izi ntagondwa zatangaje intsinzi, zitangaza amashusho y’abarwanyi b’uyu mutwe buriza (bazamura) ibendera ryawo.

Aba barwanya aba Taliban basezeranyije gukomeza kurwana, Ahmad Massoud asaba ko habaho "imyivumbagatanyo mu gihugu" yo kwamagana aba Taliban.

None ubu amaso ahanzwe ku kigiye gukurikiraho muri Panjshir, cyo kimwe n’ahandi muri Afghanistan, muri iki gihe aba Taliban basubiye ku butegetsi.

Ubwo aba Taliban bageraga muri icyo kibaya, bashishikarije abahatuye gukomeza ibikorwa byabo uko bisanzwe.

Malavi Abdullah Rahamani, umuvugizi wabo, yagize ati: "Bakwiye gusohoka, bagakora ibikorwa byabo bya buri munsi".

"Niba bafite amaduka bashobora kujya mu maduka yabo. Niba ari abahinzi, bashobora kujya mu mirima yabo. Turi hano ngo tubarinde, ubuzima bwabo n’imiryango yabo".

Ariko aho gukora ibyo, amashusho yaho agaragaza amasoko yari asanzwe yitabirwa n’imbaga y’abantu ubu nta muntu uyarangwamo. Abantu bamaze igihe bagerageza guhunga, imirongo miremire y’imodoka ziri munsi y’amasonga y’imisozi ariho amabuye.

Habayeho kuburira ko hashobora kubaho ubucye bw’ibiribwa n’imiti.

Aba Taliban bahakanye kwibasira abaturage b’abasivile. Ariko kuba ibi bibaye nyuma y’amakuru y’ubwicanyi bwakorewe ba nyamucye b’aba Hazara, n’iyicwa ry’umupolisi w’umugore, ni ikindi kimenyetso ko ukuri kw’uko ibintu bimeze mu gihugu gutandukanye n’ibyo aba Taliban basezeranyije byuko nta bitero byo kwihorera bazakora.

Patricia Grossman, wo mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, yagize ati:

"Amakuru nk’aya asa n’ahuye n’ibyo twamaze gutahura muri Afghanistan hose".

"Ubwo aba Taliban berekezaga i Kabul mu kwezi kwa karindwi no mu kwa munani twabonye amakuru nk’ayo kandi twashoboye gutahura ubwicanyi burenze ku bucamanza bwakorewe abahoze bakora mu nzego z’umutekano, abahoze muri guverinoma n’abasivile akenshi bukozwe mu kwihorera. Ibi bisa cyane nk’ibiri muri uwo mujyo".

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Colombia: Umucuruzi w’ibiyobyabwenge wa mbere washakishwaga cyane...

Umucuruzi w’ibiyobyabwenge washakishwaga cyane muri Colombia wari unakuriye...
24 October 2021 0

Misile ya Koreya ya ruguru yatumye UN ikora inama y’igitaraganya

Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi yateranye byihutirwa...
21 October 2021 0

RDC:Minisitiri yatumijwe n’abadepite ngo asobanure uko ingabo z’u Rwanda...

Inteko ishingamategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatumije...
21 October 2021 0

Burundi: Mu minsi 3 gusa habonetse imirambo 14 muri Komini 2...

Hagati ya tariki ya 14 na 17 Ukwakira honyine, byibuze imirambo 14...
20 October 2021 0

Leta ya Nijeriya yigambye ibitero byahitanye inyeshamba 24

Igisirikare cya Nijeriya kiravuga ko kiciye inyeshyamba za kiyisilamu 24 mu...
19 October 2021 0

Uganda yamuritse igifaru cy’intambara yikoreye [AMAFOTO]

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda Liyetona Jenerali Muhoozi...
19 October 2021 0