skol
fortebet

Afghanistan: Aba Taliban basumbirije imijyi itatu ikomeye mu mirwano ikomeye na Leta

Yanditswe: Sunday 01, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Hari kuba imirwano ikaze mu nkengero z’imijyi itatu ikomeye mu majyepfo no mu burengerazuba bwa Afghanistan, mu gihe intagondwa z’aba Taliban zishaka kuyigarurira ziyatse ingabo za leta.

Sponsored Ad

Imijyi ya Herat, Lashkar Gah na Kandahar ikomeje kubamo imirwano no kuri iki cyumweru.

Aba Taliban bafashe ahantu mu buryo bwihuse mu bice by’icyaro kuva hatangazwa ko ingabo hafi ya zose z’amahanga zizasubira mu bihugu byazo bitarenze mu kwezi kwa cyenda.

Ariko iherezo ry’iyi mijyi ikomeye rishobora kuba ingenzi, mu gihe hari ubwoba bw’amakuba yakwaduka ndetse n’ubwoba ku gihe ingabo za leta zizamara zigishoboye kwihagararaho.

Izi ntagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Islam, bisanzwe byibazwa ko zafashe kimwe cya kabiri cy’ubutaka bwose bwa Afghanistan, harimo n’ibice byo ku mipaka na Iran na Pakistan bizinjiriza amafaranga menshi avuye mu misoro.

Mu mujyi wa Lashkar Gah, imirwano ikaze yakomeje muri uwo mujyi kuri iki cyumweru.

Amakuru avuga ko intagondwa z’aba Taliban ku wa gatandatu zari zisigaje metero zibarirwa mu magana macye ngo zigere ku biro bya guverineri - ariko nijoro zasubijwe inyuma.

Ibitero by’indege za Afghanistan n’Amerika bivugwa ko byagambiriye ibirindiro by’aba Taliban. Ingabo za leta zivuga ko zishe aba Taliban babarirwa muri za mirongo.

Halim Karimi, umuturage waho, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: "Yaba aba Taliban ntibazatugirira impuhwe, na leta ntizarekeraho gutera ibisasu".

Kuri iki cyumweru, ingendo z’indege ku kibuga cya Kandahar zabaye zihagaritswe, nyuma yuko mu gitondo cya kare ibisasu bya rokete by’aba Taliban biguye ku nyubako y’ikibuga cy’indege, bikagira ibyo byangiza ku nzira yo ku kibuga cy’indege.

Ku wa gatandatu, umudepite w’i Kandahar yabwiye BBC ko uwo mujyi wari uri mu byago bikomeye byo kwigarurirwa n’aba Taliban, avuga ko abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bamaze kuva mu byabo.

Gul Ahmad Kamin yavuze ko ibintu birimo kurushaho kuba bibi cyane buri uko isaha ishize, kandi ko imirwano iri kubera muri uwo mujyi ari yo ikaze cyane ihabaye mu myaka 20 ishize.

Yavuze ko aba Taliban babona umujyi wa Kandahar nk’izingiro ry’urugamba rwabo, bakaba bashaka kuwugira umurwa mukuru wabo w’agateganyo.

Mu gihe waba ufashwe, byatuma izindi ntara eshanu cyangwa esheshatu zo muri ako karere na zo zifatwa, nkuko Bwana Kamin yabivuze.

Yavuze ko abarwanyi b’aba Taliban bari mu mpande nyinshi z’uwo mujyi, kandi kubera ko urimo abaturage benshi b’abasivile, ingabo za leta ntabwo zashobora gukoresha intwaro za rutura mu gihe izo ntagondwa zaba ziwinjiyemo neza.

Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe w’ingabo za Afghanistan boherejwe mu mujyi wa Herat w’ingenzi mu bukungu, kandi kuri iki cyumweru bisa nkaho ituze ryawugarutsemo kurushaho.

Ingabo za Afghanistan zirimo kurwana ziri kumwe na Ismail Khan - mu myaka ya 1980 wari umukuru w’umutwe w’abarwanyi barwanyije ingabo z’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti - ubu akaba yakusanyije abaturage ngo bahashye aba Taliban.

Ibitero by’indege byanakozwe ku birindiro by’aba Taliban biri hanze y’uwo mujyi.

Ku wa gatanu, umurinzi wo ku nyubako y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) iri hafi y’ikibuga cy’indege yarishwe, mu cyo ONU yavuze ko cyari igitero cyakozwe n’aba Taliban ku bushake.

Iyi ntambara yatangiye gute?

Ingabo z’Amerika n’iz’inshuti zayo zo mu muryango wa OTAN/NATO ndetse n’iz’ibihugu byo mu karere, zahiritse ku butegetsi aba Taliban mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2001.

Aba Taliban bari bamaze igihe bacumbikiye uwari umukuru w’umutwe wa al-Qaeda Osama Bin Laden n’abandi bakuru b’uwo mutwe bavugwaho kugira uruhare mu bitero byibasiye Amerika ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda mu 2001.

Ariko nubwo izo ngabo z’amahanga zakomeje kuba muri Afghanistan, za miliyari z’amadolari zigakoreshwa mu gushyigikira no gutoza ingabo za leta ya Afghanistan, aba Taliban bongeye kwisuganya, gahoro gahoro bongera kugira ingufu.

Mu kwezi kwa kabiri mu 2020, uwari Perezida w’Amerika Donald Trump ndetse n’ibihugu by’inshuti z’Amerika bemeranyijwe kugirana amasezerano n’aba Taliban kugira ngo ingabo z’amahanga zive mu mirwano muri icyo gihugu.

Muri uyu mwaka, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko bitarenze ukwezi kwa cyenda izo ngabo zizaba zamaze kuva muri Afghanistan.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa