skol
fortebet

Afghanistan:Abasirikare ba Leta bahungiye mu kindi gihugu nyuma yo guhabwa isomo n’Abatalibani

Yanditswe: Tuesday 06, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare barenga 1,000 ba Afghanistan bahungiye mu gihugu baturanye cya Tajikistan nyuma y’imirwano n’intagondwa z’aba Taliban, nkuko abategetsi babivuze.

Sponsored Ad

Abo basirikare basubiye inyuma bahungira hakurya y’umupaka "mu gukiza ubuzima bwabo", nkuko bikubiye mu itangazo ry’urwego rw’abarinda umupaka wa Tajikistan.

Urugomo rwariyongereye muri Afghanistan ndetse mu byumweru bya vuba aha bishize aba Taliban bakomeje kwigarurira ibice byinshi, by’umwihariko mu majyaruguru y’igihugu.

Uku kwiyongera kw’urugomo kuri kuba mu gihe ingabo z’Amerika, Ubwongereza n’ingabo z’ibindi bihugu by’inshuti zirimo kuva muri icyo gihugu nyuma y’imyaka 20 zari zihamaze.

Nyinshi mu ngabo z’amahanga zari zisigaye muri Afghanistan zamaze kuhava mbere y’igihe ntarengwa cyo mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Hari impungenge ko igisirikare cya Afghanistan, cyitezweho gusimbura izo ngabo z’amahanga mu gucunga umutekano, kizasenyuka.

Bijyanye n’amasezerano n’aba Taliban, Amerika n’inshuti zayo zo mu muryango w’ubwirinzi w’ibihugu by’i Burayi n’Amerika (NATO/OTAN) bemeranyijwe gucyura ingabo zose, intagondwa z’aba Taliban na zo zemera ko zizabuza ko hari umutwe n’umwe w’amatwara y’ubuhezanguni ukorera mu turere zigenzura.

Ariko aba Taliban ntabwo bemeye guhagarika kurwanya ingabo za Afghanistan, none ubu amakuru avuga ko bagenzura hafi kimwe cya gatatu cy’iki gihugu.

Iyi ni inshuro ya gatatu abasirikare ba Afghanistan bahungiye muri Tajikistan mu minsi itatu ishize, ndetse ni n’inshuro ya gatanu bahunze mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize. Bose hamwe, abasirikare hafi 1,600 ni bo bamaze kwambuka umupaka.

Aba basirikare bahunze ku wa mbere mu gitondo nyuma yo kurwana n’intagondwa z’aba Taliban mu ijoro, nkuko byavuzwe n’akanama k’umutekano w’igihugu ka Tajikistan.

Intara za Badakhshan na Takhar, zihana imbibi na Tajikistan, aba Taliban baziteyemo intambwe yihuse.

Ku wa mbere, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Afghanistan yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:

"Aba Taliban baciye imihanda yose kandi aba bantu nta handi hantu bari bafite ho kujya uretse kwambuka umupaka".

Zabihullah Atiq, umudepite uturuka mu ntara ya Badakhshan, yavuze ko abo basirikare bahunze banyuze mu nzira zitandukanye.

Abarinda umupaka wa Tajikistan bavuze ko abo basirikare ba Afghanistan barimo guhabwa aho kuba ndetse n’ibiribwa, ariko nta yandi makuru yatanzwe.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa