skol
fortebet

Afghanistan: Amerika yatangiye kwihorera kuri ISIS yica intagondwa yayo

Yanditswe: Saturday 28, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagabye igitero cy’akadege katarimo umupilote (drone) ku mutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) mu burasirazuba bwa Afghanistan, zica intagondwa imwe yo muri uwo mutwe, nkuko abategetsi ba gisirikare babivuga.

Sponsored Ad

Icyo gitero cya gisirikare cyagambiriye "uwacuze umugambi" w’igitero cy’i Kabul wo mu mutwe wa IS-K mu ntara ya Nangarhar.

Umutwe wa IS-K wigambye ko ari wo wagabye igitero i Kabul ku wa kane gishobora kuba cyariciwemo abantu bagera ku 170, barimo abasirikare 13 b’Amerika.

Amerika yavuze ko "amakuru y’ibanze" agaragaza ko igitero cyayo cyishe uwari ugambiriwe wo muri IS, kandi ko nta muturage w’umusivile wapfuye.

Perezida w’Amerika Joe Biden ku wa gatanu yasezeranyije guhiga intagondwa yiyitirira idini ya Islam yihishe inyuma y’igitero cy’umwiyahuzi witurikijeho igisasu ku wa kane.

IS-K, cyangwa Islamic State mu ntara ya Khorasan, yavuze ko yagabye icyo gitero, ni ishami ry’umutwe wa IS.

Ni cyo gitero cya mbere cy’ubuhezanguni bwinshi kandi kirimo ubugome bwinshi mu bitero byose byakozwe n’imitwe y’intagondwa yiyitirira Islam muri Afghanistan.

Icyo gitero cyo ku wa kane cyahuranyije mu bivunge by’abagabo, abagore n’abana hanze y’ikibuga cy’indege cya Kabul.

Abanya-Afghanistan babarirwa muri za mirongo bageragezaga guhunga igihugu barishwe. Uretse abasirikare b’Amerika bishwe, Abongereza babiri ndetse n’umwana uvuka ku Mwongereza na bo ni bamwe mu bishwe.

Ku wa gatanu, Perezida Biden yaburiye abakoze icyo gitero ati: "Ntabwo tuzabababarira, ntabwo tuzibagirwa. Tuzabahiga tubibaryoze".

Kugeza ubu ku kibuga cy’indege cya Kabul haracyari abasirikare b’Amerika bagera hafi ku 5,000, bagenzura Abanya-Afghanistan bahangayikishijwe no kubona uko bava mu gihugu.

Iki ni cyo gitero cya mbere cya drone gitangajwe ko cyakozwe n’Amerika muri Afghanistan kuva haba igitero cy’ubwiyahuzi cyo ku wa kane.

Kapiteni Bill Urban wo mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika yagize ati: "Igitero cy’indege itarimo umupilote cyabereye mu ntara ya Nangarhar yo muri Afghanistan. Amakuru y’ibanze ni uko twishe uwari ugambiriwe".

"Nta baturage b’abasivile tuzi bapfuye".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa