skol
fortebet

Afghanistan: Benshi bahanutse baturutse mu kirere barapfa nyuma yo kurira amapine y’indege igiye guhaguruka [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 18, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abanya Afghanistan bakomeje gushaka uburyo bwose butuma bahunga igihugu nyuma y’aho Abatalibani bagifashe mu minsi ishize bikavugwa ko banatangiye kwica abantu bamwe na bamwe.

Sponsored Ad

Mu mashusho ateye ubwoba yakwirakwijwe hose,yagaragagaje abantu benshi cyane bari ku kibuga cy’I Kabul hanyuma indege y’ingabo ya USA ihagurutse bayitendekaho kugeza igeze mu kirere bamwe batangira guhanuka.

Ubwo indege yari igeze muri metero 100,abari bayitendetseho batangiye guhanuka bakikubita hasi bagapfa.

Abaturage bamwe bagaragaye mu mashusho aheruka bitendetse ku ndege barangije batangira kwifotora bafunze igipfunsi bazamura igikumwe nk’ikimenyetso cyerekana ko bameze neza.

Abari bitendetse ku ipine ry’iyi ndege ya USA ntabwo bizwi niba babashije kubaho kuko yahagurutse bakiyiriho igera mu kirere gusa hari abahanutse bari bayitendetseho.

Aya mashusho yagaragaje neza ukuntu abaturage benshi b’Abasivile batewe ubwoba no kuba mu gihugu kiyobowe n’Abatalibani.

Abari batwaye iyi ndege bavuze ko babonye umurambo w’umugabo wafatiwe ku ipine ryayo riyifasha guparika kuko bashatse kuryinjiza imbere indege igeze mu kirere birangira bamukanze arapfa.

Ubwo abapilote bamenyaga ko iri pine ridashobora kwinjira mu ndege,bahise bajya guparika mu buryo budasanzwe ahitwa Washington.Abagabo 20 nibo bagaragaye baparamiye iyi ndege ndetse bari gusezera abaturage bari birunze ku kibuga cy’indege cya Kabul.

Mu mashusho BBC yashyize hanze agaragaza abaturage bari kuva muri Afghanistan bahungira muri Turkia,benshi bavuze ko batifuza kuguma muri iki gihugu kuko bazi ubugome bw’abatalibani.

Umwe yavuze ko Abatalibani batangiye kwica abantu ndetse abandi babaha imbunda ngo bajye kurwana ariyo mpamvu we yahisemo kugenda.

Amakuru aravuga ko Abatalibani bamaze kuzuza hirya no hino bariyeri nta muntu wemerewe kujya ku kibuga cy’indege uretse abanyamahanga gusa.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa