skol
fortebet

Afghanistan: Abaguye mu gitero cy’I Kabul biyongereye barenga 90 [YAVUGURUWE]

Yanditswe: Thursday 26, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane ahitwa Abbey Gate ku kibuga cy’indege cya Kabul habereye iturika ry’igisasu mu ijoro ryo kuri uyu wa kane bituma abantu 90 bahasiga ubuzima, nk’uko bitangazwa Minisiteri y’ubuzima muri Afghanistan.
Umutwe wa Islamic State [ISIS] Utangaza ko umwe mu biyahuzi bayo yateye agamije kwica abatemera islam n’abakorana n’igisirikare cya Amerika", nk’uko Reuters yanditse.
Aba Taliban 28 nibo baraye baguye muri icyo gitero cya bombe i Kabul, nk’uko umutegetsi w’umu Taliban yabibwiyeibiro (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane ahitwa Abbey Gate ku kibuga cy’indege cya Kabul habereye iturika ry’igisasu mu ijoro ryo kuri uyu wa kane bituma abantu 90 bahasiga ubuzima, nk’uko bitangazwa Minisiteri y’ubuzima muri Afghanistan.

Umutwe wa Islamic State [ISIS] Utangaza ko umwe mu biyahuzi bayo yateye
agamije kwica abatemera islam n’abakorana n’igisirikare cya Amerika", nk’uko Reuters yanditse.

Aba Taliban 28 nibo baraye baguye muri icyo gitero cya bombe i Kabul, nk’uko umutegetsi w’umu Taliban yabibwiyeibiro ntaramakuru Reuters.

Uwo mutegetsi w’aba Taliban utashatse ko izina ye amenyekana yavuze ati: "Twatakaje abantu benshi kurusha Abanyamerika".

Abasirikare 13 ba Amerika hamwe n’abandi bantu 90 bishwe muri ibi bitero bibiri by’amabombe byabereye ku nkengero z’ikibuga cy’indege cya Kabul mu ijoro ry’ejo ku wa kane.

Perezida Joe Biden wa Amerika yarahiye ko agiye guhiga bukware ibyihebe bya ISIS kugira ngo biryozwe ibyo byaraye bikoze muri iki gitero.

Uku guturika kwabaye nyuma y’aho US iburiye ko kuri iki kibuga cy’indege hashobora kubera igikorwa cy’ubwiyahuzi gishobora guhitana benshi.

Umudipolomate wa Amerika muri Afghanistan,witwa Ross Wilson,yatangaje ko inzira ijya ku kibuga cy’indege igitekanye nubwo habayeho ibi bitero.

Leta ya Amerika yatsimbaraye ku cyemezo cy’uko izakura abasirikare bayo muri kiriya gihugu kuwa 31 Kanama uyu mwaka ndetse n’Abatalibani nibyo bashaka.

Amashusho ateye ubwoba yashyizwe hanze yagaragaje abantu bari kuvirirana bari kujyanwa mu bitaro bicaye mu tugare.

Abatalibani bafashe Kabul kuwa 14 Kanama uyu mwaka bituma abantu benshi batangira guhunga cyane ko ubwo bari ku butegetsi muri za 90 bategekesheje inkoni y’icyuma.

Abatalibani kandi bakubise umunyamakuru bamufatiyeho imbunda i Kabul mu murwa mukuru wa Afuganistani.

Ibyo binyuranije n’ibyo bari basezeranije rubanda ko bazubahiriza uburenganzira bw’itangazamakuru. Bibaye mu gihe bikomeje kuvugwa ko ibikorwa by’Abatalibani byo guhohotera abanyamakuru n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu biguma kwiyongera kuva bafata umurwa mukuru mu gihe gishize kirenga icyumweru.

Umunyamakuru Ziar Khan Yaad ukorera igitangazamakuru cyitwa TOLO news channel yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko Abatalibani bamukubitiye i Kabul mu gace kitwa Shahr-e-Naw kuri uyu wa kane, bakanamunyaga ibikoresho bye by’akazi birimo Camera na telefoni igendanwa.

Igitangazamakuru cya TOLO news network cyatangaje ko Yaad na mugenzi we wamufashaga gufotora barimo gufata amashusho y’abakozi n’abandi bantu badafite akazi ubwo bagubwaga gitumo n’Abatalibani bakabadukira bakabahondagura.

Yaad yanditse ko kugeza ubu atazi icyabibateye. Yavuze ko icyo kibazo bamaze kukiregera abategetsi b’Abatalibani ariko kugeza ubu ababikoze bataratabwa muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa