skol
fortebet

Afghanistan: Minisitiri Khalil yahitanywe n’igitero cy’ubwiyahuzi muri Kabul

Yanditswe: Thursday 12, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Impunzi muri Afghanistan, Khalil Haqqani, yipfiriye mu gitero cy’ubwiyahuzi nyuma y’uko umwe mu barwanyi b’Umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame ya Kiyisilamu [Islamic State] yiturikirijeho igisasu ku nyubako ya Minisiteri y’Umutekano mu Murwa Mukuru Kabul.

Sponsored Ad

Iki ni cyo gitero gikomeye cyane gihitanye umuyobozi ukomeye w’aba-Taliban kuva bafata ubutegetsi muri Afghanistan mu 2021.

Amakuru yatangajwe n’abakozi bo muri iyi minisiteri avuga ko abandi bantu batandatu bahitanywe n’iki gitero cyagabwe ubwo Khalil Haqqani yasohokaga mu biro bye.

Khalil Haqqani yari yarashyizwe ku rutonde rw’abashinjwa ibikorwa by’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Islamic State yigambye iki gitero nk’uko yabitangaje binyuze mu itangazo yanyujije mu kinyamakuru yifashisha cyitwa Amaq. Iri tangazo rivuga ko umwe mu barwanyi bayo yari ahagaze hafi y’ibiro bya Minisitiri Khalil, maze yiturikirizaho igisasu nyuma yo kumubona asohotse.

Umuvugizi w’aba-Taliban na we yemeje ko Khalil Haqqani yishwe na Islamic State, nk’uko byatangajwe na Reuters.

Khalil Haqqani yari murumuna wa Jalaluddin Haqqani, wari umuyobozi ukomeye w’inyeshyamba zarwanyije ingabo z’Abasoviyete mu 1980 muri Afghanistan, anashinga itsinda rya Haqqani Network ryagiye rigaba ibitero byinshi mu ntambara aba-Taliban barwanye mu myaka 20.

Khalil Haqqani nawe yari inkingi ya mwamba muri iri tsinda.

Sirajuddin Haqqani umuhungu wa Jalaluddin, Khalil Haqqani, yari abereye se wabo, ni we uyobora Minisiteri y’Umutekano muri Guverinoma y’aba-Taliban.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa