Afurika y’Epfo yahishuye umubare w’abasirikare igiye kohereza muri RDC
Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2024
![featured-image](http://umuryango.rw/local/cache-vignettes/L800xH342/arton77201-3662d.jpg?1707816865)
Guverinoma ya Afurika y’Epfo yashyize yerura ko igiye kohereza mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasirikare 2900 bo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
Ni amakuru yashimangiwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Afurika y’Epfo binyuze mu itangazo byashyize hanze kuri uyu wa Mbere.
Afurika y’Epfo yavuze ko aba basirikare boherejwe mu rwego rwukubahiriza inshingano Mpuzamahanga iki gihugu gifite binyuze mu Muryango wa SADC.
Yavuze ko hashingiwe kuri iyi ngingo Perezida Cyril Ramaphosa yategetse ko abasirikare 2900 ba Afurika y’Epfo boherezwa muri Congo gufasha mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu.
Afurika y’Epfo ivuga ko aba basirikare bayo bari muri Congo kuva ku wa 15 Ukuboza mu 2023, ubutumwa bwabo bukazarangira ku wa 15 Ukuboza mu 2024.
Biteganyijwe ko mu gihe kigera ku mwaka aba basirikare ba Afurika y’Epfo bazamara muri Congo bazakoresha agera kuri miliyari ebyiri z’ama-Rand (arenga miliyari 135Frw).
Afurika y’Epfo itangaje aya makuru mu gihe n’ubundi byari bisanzwe bizwi ko abasirikare bayo bamaze iminsi muri Congo mu rugamba rwo guhangana na M23.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *