skol
fortebet

Al Shabab yagabye igitero ku ngabo za AU muri Somalia gihitana ingabo z’abarundi

Yanditswe: Tuesday 03, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inyeshamba za al-Shabaab zigambye igitero ku birindiro by’ingabo za ATMIS, yahoze yitwa AMISOM, gikoreramo abasirikare b’Uburundi bagiye kugarura amahoro muri Somalia.

Sponsored Ad

Inyeshamba za al-Shabaab zigambye igitero ku birindiro by’ingabo za ATMIS, yahoze yitwa AMISOM, gikoreramo abasirikare b’Uburundi bagiye kugarura amahoro muri Somalia.

Iki gitero cyahitanye umubare mu nini w’abantu harimo n’abasirikare b’uburundi kugera ubu umubare wabo utaratangazwa.

Umwe mu ngabo z’Uburundi utifuje gutangaza umwirondoro we yahamirije itangazamakuru ko batewe n’ibyihebe.

Abajijwe niba hari abapfuye ku ruhande rwabo ati: "umubare nturamenyekana neza".

Amakuru avuga ko ingabo za AU zohereje indege za kajugujugu mu kirere n’ibimodoka by’intambara mu gace zirinda nyuma y’igitero cy’imodoka yabashwanyukiyeho giherekejwe n’urufaya rw’amasasu mu rukerera kuri uyu wa 2

Ibirindiro byarimo ingabo z’abarundi mu gace ka Ceel Baraf nibyo ibyihebe byagabyeho igitero, biherereye ku birometero 160 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Mogadishu.

Umuyobozi w’ingabo zaho, Mohamed Ali, yatangarije AFP kuri telefoni ko Habaye imirwano ikaze ndetse n’abantu barapfa ku mpande zombie,nde zombi, ariko kugeza ubu nta makuru arambuye araboneka.

Al-Shabaab imaze imyaka isaga icumi yigometse kuri leta nkuru ya Somaliya idakomeye.

Somaliya yasohoye itangazo risaba nyirabayazana w’icyo gitero ivuga ko cyahitanye abasirikare benshi b’Abarundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa