skol
fortebet

Ali Musagara watangiranye na M23 yageneye ubutumwa Perezida Tshisekedi

Yanditswe: Friday 06, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ali Musagara uri mu banyamuryango shingiro bashinze umutwe wa M23, yashimangiye ko intego y’uyu mutwe ari ukubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yose hanyuma ukirukana ubutegetsi bubi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Sponsored Ad

Muri 2012 ubwo M23 yashyiragaho Guverinoma mu duce tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yari yarigaruriye, Musagara yari Minisitiri wa Siporo, Urubyiruko ndetse n’imyidagaduro.

Uyu munyapolitiki usanzwe ari n’umucuruzi mu kiganiro yahaye BWIZA TV, yavuze ko mu byo M23 iharanira harimo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’amacakubiri akomeje gututumba muri Congo, ndetse no guharanira ko umunsi umwe abanye-Congo bazaba umuntu umwe.

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bumaze igihe buvuga ko umutwe wa M23 utabaho, ko ahubwo ari icyuka cyahimbwe n’u Rwanda rwahisemo kohereza ingabo zarwo muri Congo rwitwikiriye ririya zina kugira ngo rubone uko rusahura umutungo kamere w’iki gihugu.

Bitandukanye n’ibivugwa na Kinshasa, Musagara yashimangiye ko M23 igizwe n’abanye-Congo baturuka mu moko atandukanye.

Ati: "Abenshi bavuga ko M23 igizwe n’Abanyarwanda, Abagande; gusa biriya ni ubukangurambaga bukorwa n’ubuyobozi bwabo. Ugeze muri M23 nta munyarwanda n’umwe wahabona. Gen Makenga si Umunyarwanda, Gen Boduin si Umunyarwanda, Gen Byamungu, Gen Gaceri, ba Colonel Nsabimana...Ali Musagara si Umunyarwanda, Kazarama si Umunyarwanda, René Abandi si Umunyarwanda, ba Séraphin Mirindi si Abanyarwanda, ba Colonel Kasambiri si Abanyarwanda; turi amoko yose".

Kugeza ubu M23 iragenzura ibice bitandukanye bya za Teritwari za Rutshuru, Masisi, Nyiragongo na Lubero zo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu minsi ishize Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo uyu mutwe yatangaje ko intego bafite ari ugufata Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yose.

Ali Musagara ubwo yabazwaga uduce twihutirwa abona M23 ikwiye gufata mu rwego rwo kurinda no kurokora abaturage, yashimangiye ibyatangajwe na Nangaa ko intego y’uyu mutwe ari ugufata Congo yose.

Ati: "M23 turashaka gufata Congo yose, ntiturwanira gufata Rutshuru, Masisi, Beni, Butembo, Goma cyangwa Bukavu. Intego yacu ni ugufata igihugu cyose tukirukana ubutegetsi bubi. Gusa ahazavuka ikibazo hose tuzihutira kujya kucyirukayo".

Musagara yunzemo ko abizi neza ko abatuye i Kinshasa, Lubumbashi n’ibindi bice bya RDC barambiwe ubutegetsi bubi bw’iki gihugu, bityo ko ari igihe ngo bahuze imbaraga na M23 kugira ngo bafatanye kubwivuna.

Ubutumwa nk’ubu kandi ni na bwo yahaye abasirikare bo mu gisirikare cya RDC ndetse n’abapolisi b’iki gihugu birirwa babeshywa n’ubutegetsi buriho, kuko Congo ari igihugu kinini gikeneye imbaraga n’ubufasha bwa buri muturage wacyo kugira ngo gisubire ku murongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa