
Ushinjwa kwica umwana w’umuhungu, n’Uwahoze mu gipolisi cya Philadelphia bivugwa ko yamurashe mu mugongo ubwo yariho amwirukankana mu kwezi kwa gatatu.
Ushinjwa kwica umwana w’umuhungu, n’Uwahoze mu gipolisi cya Philadelphia bivugwa ko yamurashe mu mugongo ubwo yariho amwirukankana mu kwezi kwa gatatu.
Abategetsi bavuga ko Edsaul Mendoza w’imyaka 26, yirukankanye Thomas "TJ" Siderio maze akamurasa n’ubwo bwose yari azi neza ko uyu mwana nta ntwaro agifite.
Polisi ikeka ko inshuti ya Thomas yaba yari ifite uruhare mu kwiba imbunda.
BBC yanditse ko Mendoza yatawe muri yombi ku cyumewru.
Inyandiko yasohowe n’ubushinjacyaha bwa Philadelphia ivuga ko Mendoza yari mu itsinda ry’abapolisi bane batambaye imyenda y’akazi bagiye gufata Thomas n’inshuti ye y’imyaka 17.
Abo bapolisi bibazaga ko iyo nshuti ye yiswe ’NK’ ifite uruhare mu bujura bw’imbunda bwariho bukorwaho iperereza.
Mu gushaka gufata aba bahungu havutse kurasa hameneka ikirahure cy’imodoka, nk’uko iyo nyandiko ibivuga. Aba bahungu bashatse gukizwa n’amaguru, Mendoza akurikira Thomas arasa inshuro eshatu.
Mendoza yahise yirukanywe mu gipolisi nyuma y’ibi, aho umukuru w’igipolisi cyaho yavuze ko habayeho gukoresha nabi ingufu
Mendoza yafunzwe ku cyumweru mu gihe azagezwa imbere y’urukiko tariki 16 z’uku kwezi kwa Gicurasi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *