Amerika igiye kwemerera Ukraine kurasa mu Burusiya ikoresheje intwaro yayihaye
Yanditswe: Friday 31, May 2024

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye uruhushya Ukraine rwo gukoresha intwaro yayihaye mu kurasa hagati mu Burusiya, ariko mu bice biri hafi y’intara ya Kharkiv gusa, nk’uko bivugwa n’abategetsi ba Amerika.
Umwe muri bo yabwiye BBC ko abari mu butegetsi bwa Biden bategetswe gukora ibishoboka byose kugira ngo Ukraine ishobore gukoresha intwaro za Amerika "mu bitero byo kwirwanaho" mu "gusubiza ingabo z’Uburusiya zitera ingabo zabwo cyangwa zirimo zitegura gutera".
Ingabo z’Uburusiya ziherutse gutera intambwe mu ntara ya Kharkiv mu byumweru bike bishize nyuma y’igitero zakoze gitunguranye mu karere kari hafi y’umupaka n’Uburusiya.
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, abategetsi ba Ukraine bavuze ko abantu batatu bishwe abandi 16 barakomereka mu gitero cya bombe Uburusiya bwakoze ku nzu ituwemo n’abaturage ku nkengero z’umujyi wa Kharkiv.
Uyu mutegetsi wa Amerika yabwiye kandi BBC ati: “Politike yacu ibuza ikoreshwa ry’ibisasu bya misile byo mu bwoko bwa ATACMS cyangwa biraswa kure hagati mu Burusiya ntirahinduka”.
Abajijwe na CBS,niba iyi politike nshya iha uburenganzira Ukraine bwo kurasa indege z’Uburusiya, uyu mutegetsi yasubije ati: "Ntitwigeze tubwira abanya-Ukraine ko kizira kurasa indege y’Uburusiya hejuru y’ubutaka bw’Uburusiya ije kubatera”.
Maison Blanche/White House (ibiro by’umukuru w’igihugu cya Amerika) na Minisiteri w’Ububanyi n’amahanga ntacyo bahise babivugaho.
Mbere y’aho,Ubwongereza bwari bwavuze ko bwari bwiteguye gukuraho inzitizi zashyizweho ku buryo Ukraine yokoresha intwaro ihabwa n’Uburengerazuba.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *