skol
fortebet

Amerika iri gushinja u Bushinwa kugerageza gukoresha ingabo zayo

Yanditswe: Friday 08, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) ziremeza ko u Bushinwa buri kugerageza gukoresha ingabo zayo ndetse n’abandi basezerewe mu gisirikare cyayo kugira ngo babufashe ku ziba icyuho bufite mu rwego rw’umutekano nk’uru.

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe na Washington Post, iyi mpuruza yatanzwe n’Umugaba w’ingabo za USA zirwanira mu kirere, General Charles Q. Brown Jr, akaba ari na we Perezida Joe Biden yatoranyije ngo azabe Umugaba Mukuru mushya.

Muri iyi mpuruza yakwirakwijwe mu basirikare barwanira mu kirere kuri uyu wa 8 Nzeri 2023 handitsemo ko ibigo byo mu mahanga bikorana n’u Bushinwa ari byo biri kwifashishwa mu gushakisha no guha akazi abasirikare b’abahanga b’Abanyamerika ndetse n’abandi bo mu bihugu biba muri NATO.

Gen. Brown yasabye abasirikare n’ababaye bo kwiyumvamo inshingano yo guharanira umutekano wa USA. Ati: “Mu gutoza abatoza, abenshi mu bemera amasezerano n’ibi bigo byo mu mahanga bari guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu, bakaba bari gushyira umutekano wabo n’igihugu mu kaga.”

Iki kinyamakuru kivuga ko cyahawe amakuru y’uko Abanyamerika bashakishwa cyane n’ibi bigo ari: abapilote, abasezerewe bakoze imirimo ikomeye itandukanye, abahanga mu gukanika indege, abayobora indege ku bibuga byazo n’abandi…

Amerika ifata u Bushinwa nk’ikibazo ku mutekano wayo, aho bitumvikana kuri politiki zitandukanye, zirimo irebana na Taiwan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa