skol
fortebet

Amerika yahaye umuburo ukomeye igihugu cya Kenya

Yanditswe: Friday 10, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasohoye itangazo riburira abaturage bayo bari muri Kenya ko hashobora kuba ibiterobvy’iterabwoba mu gihugu.
Itangazo ry’Ambasade ya Amerika i Nairobi rivuga ko ibice bihuriramo abantu benshi bikunze kugendwa n’abanyamahanga hamwe n’abagenzi mu murwa mukuru Nairobi no mu tundi turere bishobora guterwa bititeguye.
Iri tangazo rigira riti: “Imitwe y’iterabwoba ishobora gutera amahoteri,za Ambasade z’ibihugu, amaresitora, ibigo by’ubucuruzi n’amasoko, amashuri, ibigo (...)

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasohoye itangazo riburira abaturage bayo bari muri Kenya ko hashobora kuba ibiterobvy’iterabwoba mu gihugu.

Itangazo ry’Ambasade ya Amerika i Nairobi rivuga ko ibice bihuriramo abantu benshi bikunze kugendwa n’abanyamahanga hamwe n’abagenzi mu murwa mukuru Nairobi no mu tundi turere bishobora guterwa bititeguye.

Iri tangazo rigira riti: “Imitwe y’iterabwoba ishobora gutera amahoteri,za Ambasade z’ibihugu, amaresitora, ibigo by’ubucuruzi n’amasoko, amashuri, ibigo by’igipolisi, insengero,hamwe n’ibindi bice bikunze kugendwa n’abanyamahanga hamwe n’abagenzi”.

Iri tangazo risohowe nyuma y’amasaha make abategetsi ba Kenya bashyize hanze amazina y’abagabo batanu bashakishwa kubera umubanire bafitaniye n’umutwe wa al-Shabab wiyitirira idini rya Islam.

Bari ku rutonde rw’abantu bashakishwa cyane muri Kenya bashinjwa ibitero byakozwe mu mujyi wa Lamu uri ku nkengero y’inyanja y’Ubuhinde.

Uyu mutwe w’intagondwa ziyitirira idini rya Islam ushinjwa ko ari wo wakoze ibitero ku bigo by’abasivile, iby’abashinzwe umutekano hamwe no ku bigo bya leta mu majyaruguru ya Kenya no ku nkengero z’inyanja y’Ubuhinde muri iki gihugu.

Uyu mutwe ufitaniye ubucuti n’uwa al-Qaeda umaze iminsi utakaza bikomeye, aho wagiye wicirwa abakomando, abarwanyi babarirwa mu magana ukamburwa n’uturere wari umaze imyaka itari mike ugenzura hagati no mu majyepfo ya Somalia.

Abarwanyi bawo bizwi ko bagiye bambuka umupaka wa Kenya na Somalia bagakora ibitero mu duce tumwe na tumwe twa Kenya, harimo no mu murwa mukuru wa Kenya, byahitanye abantu abandi nabo bagakomereka.

Bimwe muri ibi bitero ni nk’ibyabaye i Nairobi, kuri hoteli DusitD2 muri Mutarama 2019 cyaguyemwo abarenga 20, hamwe no mu isoko rya Westgate muri Nzeri 2013 cyaguyemo abantu barenga 70.

Hanze y’umurwa mukuru, igitero cy’iterabwoba kimaze guhitana abantu benshi muri iki gihugu cya Afrika y’Iburasirazuba n’icyabaye ku wa 02 Mata 2015,ubwo abitwaje intwaro binjiraga mu kigo cy’amashuri ya kaminuza mu ntara ya Garissa, Garissa University College, kigahitana abantu 148, abandi 79 bagakomereka.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa