skol
fortebet

Amerika yasubukuye gahunda yo guha Ukraine intwaro

Yanditswe: Thursday 20, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko yasubukuye gahunda yo guha Ukraine inkunga mu bya gisirikare no gusangira na Kyiv amakuru y’ubutasi.

Sponsored Ad

Mu ntangiro za Werurwe 2025 ni bwo Amerika yahagaritse ibyo guha ubufasha Ukraine nyuma y’uko Kyiv yari yatangaje ko yemeye ibyo gusinyana amasezerano n’u Burusiya yo guhagarika imirwano mu minsi 30.

Ku wa 18 Werurwe 2025 Umuvugizi wa Minisitiri w’Ingabo, Sean Parnell, yabwiye itangazamakuru ati “Gutanga inkunga y’igisirikare cya Amerika ihabwa Ukraine ndetse no gusangira amakuru y’ubutasi byasubukuwe.”

Mu minsi ishize Amerika yari yahagaritse ibijyanye no kunganira Ukraine mu bya gisirikare ndetse no gusangira amakuru y’ubutasi, nyuma y’uko abayobozi bakuru ba Amerika bari baherutse guterana amagambo na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Icyo gihe Perezida Donald Trump yashinje mugenzi we wa Ukraine kuba indashima no kugaragaza imyitwarire ishobora gutuma hatutumba Intambara ya Gatatu y’Isi, nyuma yo kwinangira kugirana n’u Burusiya ibiganiro biganisha ku guharika intambara.

Uku gusubukura inkunga bije nyuma y’uko Trump na Perezida Vladimir Putin baganiriye kuri telefoni ku bijyanye n’uko imirwano yahagarara hisunzwe ibiganiro.

Iki kiganiro cyamaze amasaha abiri n’igice ndetse cyafashwe nk’inkingi mwamba mu gukemura ibibazo bihanganishije Ukraine n’u Burusiya.

Bemeje ko hagomba gushyirwaho agahenge k’iminsi 30 ndetse bemeranya ko impande zombi zitazongera kugaba ibitero ku bikorwaremezo by’ingufu, ndetse baganira ku bijyanye no guhagarika imirwano burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa