skol
fortebet

Amerika yemeje ko intambara y’Uburusiya na Ukraine ishobora kumara indi myaka itatu

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 01, Mar 2023

Amerika yemeje ko intambara y'Uburusiya na Ukraine ishobora kumara indi myaka itatu

Sponsored Ad

skol

Umwe mu bayobozi bakuru muri Pentagon yavuze ko intambara yo muri Ukraine idateze kurangira mu mwaka umwe cyangwa ibiri iri imbere kuko ingabo z’Uburusiya zidashobora gufata ubu butaka vuba.
Ati“Mushobora kubona uduce tumwe duhindura ba nyira two mu byumweru n’amezi biri imbere. Ntabwo ntekereza ko hari ikintu cyerekana ko Abarusiya bashobora gufata Ukraine yose mu mwaka utaha cyangwa urenga. "
Uyu muyobozi mukuru mur Pentagon yavuze ko Washington itahakana ko intambara yo muri Ukraine (…)

Umwe mu bayobozi bakuru muri Pentagon yavuze ko intambara yo muri Ukraine idateze kurangira mu mwaka umwe cyangwa ibiri iri imbere kuko ingabo z’Uburusiya zidashobora gufata ubu butaka vuba.

Ati“Mushobora kubona uduce tumwe duhindura ba nyira two mu byumweru n’amezi biri imbere. Ntabwo ntekereza ko hari ikintu cyerekana ko Abarusiya bashobora gufata Ukraine yose mu mwaka utaha cyangwa urenga. "

Uyu muyobozi mukuru mur Pentagon yavuze ko Washington itahakana ko intambara yo muri Ukraine ishobora kumara indi myaka ibiri cyangwa itatu.

Ibi bibaye mu gihe Volodymyr Zelensky yavuze ko ubukana bw’imirwano hagati y’ingabo za Ukraine n’Uburusiya zikikije umujyi wa Bakhmut wo mu Burasirazuba bukomeje kwiyongera.

Mu ijambo rye nijoro yagize ati: "Ikibazo gikomeye cyane ni Bakhmut n’intambara zifite akamaro mu kurinda umujyi".

Minisitiri w’Ingabo w’Ubwongereza avuga ko Indege zitagira abapilote z’Uburusiya zashize bityo ikeneye inkunga y’ibihugu by’inshuti zayo.

Hashize umwaka umwe Uburusiya bugabye ibitero kuri Ukraine aho iyi ntambara ikomeje cyane mu mijyi itandukanye y’igihugu cya Zelensky.

Ibitekerezo

  • Trump nagire asubiteho adukize abatalubani bo kwa Joe Biden

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa