skol
fortebet

Amnesty International Irasaba Ihagarikwa ry’Imirwano Mu Burasirazuba Bwa Kongo

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International, urasaba ko habaho guhagarika byihutirwa ibitero bigabwa ku basivili mu mirwano hagati y’ingabo za leta n’abarwanyi b’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Sponsored Ad

Uyu muryango uvuga ko nyuma y’amezi y’agahenge, imirwano ikaze yongeye kubura mu nkengero z’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru.

Leta ya Kongo, umuryango w’abibumbye n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bikomeje gushinja u Rwanda gufasha M23. Ibirego u Rwanda ruhakana.

Tigere Chagutah, uyobora Amnesty International mu burasirazuba n’amajyepfo y’Afrika avuga intambara muri Kongo imaze guhitana abasivili 35, abandi babarirwa mu magana barakomereka. Yagize ati “Ibihumbi by’abasivili bashyizwe mu kaga n’iyo mirwano kandi benshi bakeneye ubutabazi.”

Chagutah avuga ko abantu bagera kuri miliyoni imwe bahungiye mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo kubera imirwano.

Uyu muryango uvuga ko amakuru bakura mu baturage yemeza ko, kuri uyu wa kabiri imirwano yiriwe hafi y’agace ka Bweramana, kari mu bilometeri 15 uvuye mu mujyi wa Goma.

Ikigo Center for Civilians in Conflict cyo muri Amerika, kita ku buzima bw’abasivili mu bihe by’intambara, cyamaganye ikoreshwa ry’imbunda zikomeye mu kurasa ku basivili.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa