Amnesty yahishuye ko Intwaro z’Abafaransa ziri gukoreshwa mu ntambara muri Sudani bitemewe
Yanditswe: Thursday 14, Nov 2024

Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International, wavuze ko ikoranabuhanga rya gisirikare ry’u Bufaransa riri gukoreshwa mu ntambara ikaze yo muri Sudani hirengagijwe embargo y’Umuryango w’Abibumbye.
Amnesty International ivuga ko umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces muri Darfur ukoresha imodoka wahawe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zashyizwemo ikoranabuhanga ry’Abafaransa mu gihe urwana n’ingabo za leta.
Umunyamabanga Mukuru wa Amnesty, Agnès Callamard yagize ati: "Ubushakashatsi bwacu bugaragaza ko intwaro zashushanyijwe kandi zakozwe n’u Bufaransa zikoreshwa cyane ku rugamba muri Sudani."
Abategetsi b’Abafaransa ntibigeze basubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro kuri ibi birego mu gihe UAE yabanje guhakana guha RSF intwaro nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Bivugwa ko imodoka z’intambara zirimo "Galix defence system" yakorewe mu Bufaransa n’amasosiyete KNDS na Lacroix, zikoreshwa n’ingabo zirwanira ku butaka kugira ngo zifashe guhangana n’ibitero bya hafi.
Amnesty yavuze ko izo ntwaro zishobora gukoreshwa mu gukora cyangwa koroshya ihonyorwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu, yongeraho ko Guverinoma y’u Bufaransa igomba kwemeza ko ayo masosiyete "ahita ahagarika guha iyi system UAE".
Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu wagaragaje amashusho, uvuga ko yagenzuye, y’imodoka zarashwe zirimo sisitemu za Galix zigaragara muri zo.
Amnesty iti: "Niba u Bufaransa budashobora kwemeza, binyuze mu kugenzura ibyoherezwa mu mahanga, harimo n’icyemezo cy’uzabikoresha wa nyuma, ko intwaro zitazongera koherezwa muri Sudani, ntibugomba kwemera ko byoherezwa."
Umuryango w’Abibumbye wafatiye Darfur embargo bwa mbere mu 2004, nyuma y’ibirego byavugaga ko harimo gukorwa itsembabwoko rikorerwa abaturage batari Abarabu.
Amnesty yasabye ko embargo yakwaguka no ku handi hasigaye muri Sudani, no gushimangira uburyo bwo gukurikirana bwayo nyuma y’intambara hagati y’abaturage yadutse muri Mata 2023.
Amnesty yasabye ibihugu byose guhagarika mu buryo buziguye cyangwa butaziguye guha intwaro impande zihanganye muri Sudani.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *