Angola yamaganye kure imirwano ihanganishije M23 na FARDC muri Walikale
Yanditswe: Tuesday 22, Oct 2024

Guverinerinoma ya Angola ku wa Mbere yamaganye imirwano iheruka gusakiranya umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya RDC muri Teritwari ya Walikale, igaragaza ko ica intege ibiganiro bya Luanda bigamije guhosha amakimbirane y’impande zombi.
Ku Cyumweru gishize ni bwo M23 yaramutse irwanira na FARDC muri Teritwari ya Walikale, mu mirwano yasize uyu mutwe wigaruriye uduce twa Kalembe na Kahembe.
Amakuru icyakora avuga ko nyuma y’amasaha 24 ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC ryashoboye kwirukana M23 muri Kalembe.
Iyi mirwano yabaye mu gihe hari hashize igihe kirekire hari agahenge hagati y’impande zombi, nyuma yo kubisabwa na Leta ya Angola isanzwe ari umuhuza mu bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’ibya Politiki iki gihugu gifitanye n’u Rwanda.
Kuva muri 2022 ibiganiro bya Luanda biracyakomeje.
Guverinoma ya Angola biciye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu, ku wa Mbere mu itangazo yasohoye yagaragaje ko Luanda ihangayikishijwe n’ifatwa rya Kahembe ndetse ko ufatwa ryayo "ingufu z’amahoro zari zimaze kugerwaho".
Angola yavuze ko Iki gikorwa cyerekana kurenga mu buryo bugaragara ku mahame n’umwuka w’imyanzuronama ndetse n’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku ya 30 Nyakanga 2024 ndetse no ku gahenge kumvikanweho.
Yunzemo iti: "Guverinoma ya Repubulika ya Angola iteye utwatsi kandi ikamagana yivuye inyuma iki gikorwa cy’urwango kibangamira imbaraga zikomeje gukoreshwa mu rwego rwo kugera ku gisubizo kirambye".
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *