skol

Ba mukerarugendo 4 bapfiriye mu mpanuka y’Ubwato ku Nkombe ya Misiri

Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2024

featured-image

Abantu bane bitabye Imana bazize impanuka y’ubwato bwari butwaye ba mukerarugendo ku nkombe y’inyanja itukura ya Misiri.

Itsinda ry’abatabazi rikomeje gushakisha abandi umunani baburiwe irengero.

Guverineri w’intara, Amr Hanafi, yatangaje ko kuri uyu wa kabiri, itsinda ry’abatabazi ryasanze abantu bane ari bazima. Abo ni ba mukerarugendo babiri b’Ababiligi, Umusuwisi umwe n’Umunyamisiri. Abarokotse bose hamwe ni 32.

Ubwato bwarohamye kuwa mbere hafi y’ahitwa Sataya. Bwari butwaye ba mukerarugendo 31 n’abakozi 13, bari bagiye mu bikorwa byo kwibira, byagombaga kumara iminsi. Bwakubiswe n’imiraba ifite ingufu, ku buryo mu minota iri hagati y’itanu n’irindwi bwari bumaze kwibira.

Kuwa mbere, abantu 28 barokowe bafite ibikomere byoroheje. Bacumbitse muri hoteri i Marsa Alam, aho abayobozi barimo gukorana na za ambasade z’ibihugu byabo kugira ngo batange ubufasha n’ibyangombwa.

Guverineri w’intara Hanafi yavuze ko ubwato bwasuzumwe basanga bwujuje ibisabwa mu kwezi kwa Gatatu, nta kibazo na kimwe cyabonetse.

Ubwo bwato bw’umunyamisiri, bwa metero 34 z’uburebure, bwari bwahawe n’ubuyobozi bushinzwe ibyo mu nyanja, icyemezo cy’umwaka umwe, cyerekana ko bufite umutekano.

Ni ubwato bwa kabiri burohamye muri biriya bice uyu mwaka. Mu kwezi kwa gatandatu, ubundi bwato bwangijwe cyane n’imiraba ikaze n’ubwo nta muntu bivugwa ko yahasize ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa