skol

"Bararwishigishiye reka barusome"-M23 ibwira ingabo za FARDC

Yanditswe: Thursday 17, Nov 2022

featured-image

Umutwe wa M23 wavuze ko urakomeza gukubita inshuro ingabo za FARDC igihe cyose leta ya Kongo itaremera ibiganiro byanatuma bava mu duce bafashe.
Umuvugizi wungirije wa M23 Canisius,yavuze ko kuva RDC yaranze ibiganiro bazakomeza kurwana aho yavuze ati " Bararwishigishiye reka barusome".
Mu kiganiro na Popote TV dukesha iyi nkuru,Bwana Munyarugendo Canisius yagize ati "Imirwano iracyari imirwano kuko FARDC yanze kuva ku izima,ntibakozwa ibiganiro barashaka kurwana ariko kuko aribyo (…)

Umutwe wa M23 wavuze ko urakomeza gukubita inshuro ingabo za FARDC igihe cyose leta ya Kongo itaremera ibiganiro byanatuma bava mu duce bafashe.

Umuvugizi wungirije wa M23 Canisius,yavuze ko kuva RDC yaranze ibiganiro bazakomeza kurwana aho yavuze ati " Bararwishigishiye reka barusome".

Mu kiganiro na Popote TV dukesha iyi nkuru,Bwana Munyarugendo Canisius yagize ati "Imirwano iracyari imirwano kuko FARDC yanze kuva ku izima,ntibakozwa ibiganiro barashaka kurwana ariko kuko aribyo bashatse uwarwishigishiye ararusoma reka barusome.

Abajijwe ku ndege zabarasheho kuwa Kabiri,yagize ati "Izo ndege zatangiriye I Bunagana zikaba zigarukiye aho ngaho I Kibumba,ubwo ubwo ntacyo wumvamo koko.Aho bukera turazicyura mu Kivu."

Uyu yavuze ko izo ndege zitishe abasirikare babo ati "kurasa ni kimwe no guhusha n’ikindi."

M23 itangaza ko itazahagarika kurwana kandi babarasaho.Ati "Natwe inzira y’amahoro niyo dushaka,niyo dutegereje ariko nibadutera tugomba kwirwanaho.FARDC bagomba gusubira iyo bavuye."

Abajijwe intego ya M23 niba ishaka gufata Goma,Canisius yagize ati "Intego yacu n’ugushaka amahoro,n’ugushakira abakongomani amahoro.Turishakira amahoro tukayaha n’abayavukijwe.Tugomba kugera kuri iyo ntego rero."

Abajijwe ku byo bashinjwa ko ari umutwe w’iterabwoba,uyu muvugizi yagize ati" Mujye aho dukontorora,hari amahoro ahubwo aho tudakontorora nta yahari.Tugomba kuyatanga hose."

Uyu yavuze ko ubutegetsi bwa RDC,bukora nabi kuko abategetsi banyaga abaturage,bakabafata ku ngufu n’ibindi bitandukanye.

M23 yongeye gusaba RDC kureka gushyira u Rwanda na Uganda mu kibazo cyabo kuko Gen.Makenga uyoboye urugamba ari umunyekongo wuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa