skol

Abasirikare 13 b’abagore ba Isiraheli bahitanye intagondwa 100 za Hamas

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2023

featured-image

Umutwe w’abarwanyi b’abagore gusa bo mu ngabo za Isiraheli[IDF] ugizwe n’abasirikare 13,wafashe kandi wica intagondwa zigera ku 100 zitwaje imbunda za Hamas.

Aba bagore ngo bishe izi ntagondwa ubwo zagabaga igitero cy’iterabwoba ku birindiro by’ingabo za Isiraheli kandi bafasha kubohora kibbutz.

Lieutenant Colonel Or Ben Yehuda na bagenzi be 12 b’abagore bo muri Batayo yitwa Caracal,barashe izi ntagondwa mu gihe kingana n’amasaha 14 ubwo zateraga ibirindiro bya gisirikare biri ku mupaka wa Misiri.

Kubera ko ibisasu bya roketi byaguye hirya no hino,uriya Yehuda yamenye ko Hamas yaciye ku ruzitiro rw’umupaka wa Isiraheli n’akarere ka Gaza maze berekeza mu midugudu y’Abayahudi i Shlomit na Bnei Netzer ku ya 7 Ukwakira.

Umwe muri bagenzi b’aba bagore wari ku birindiro bya Sufa waje kwicwa nyuma,yabwiye Yehuda ko batewe n’ibyihebe byinshi kandi bifite intwaro ziremereye.

Mu ijambo ryabanjirije intambara, Lt-Col Ben Yehuda yahise abwira umutwe w’abagore 12 ko bakomeye kandi ko batazatsindwa.

Yagize ati: ’Tugiye kurandura ibyihebe. Kwinjira muri Isiraheli byabaye kandi biri gukwirakwira.Mukomeza kwitegura.Dushobora kwambuka inzira. Turi ikipe ikomeye. ’

Aba bahise bafata intwaro berekeza kuri biriya birindiro byafashwe n’inyeshyamba za Hamas uko ari 13 barwana n’ibi byihebe.

Aba bageze kuri ibi birindiro byafashwe n’ibyihebe,batewe n’ibigera kuri 50 barwana nabyo,barabirasa bimwe birapfa ibindi birahunga.

Lieutenant Colonel Or Ben Yehuda ngo hari icyihebe barwanye imbonankubone birangira akirasiye hafi.

Aba bagore baje guhabwa umusada n’abasirikare b’inzobere bazwi nka Special Forces birangira batsimbuye ibi byihebe byari byigize nabi birekura ibi birindiro.

Nyuma Ben Yehuda yashimye ’uruhare rukomeye’ abasirikare b’abagore yari ayoboye bagize mu gutsinda urugamba ndetse no kurokora ubuzima bw’abakomeretse,n’ibindi.

Ibitekerezo

  • Congo ibatumire baze batange isomo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa