skol
fortebet

Biden yatangaje gahunda ya Israel yo gusoza intambara muri Gaza

Yanditswe: Saturday 01, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Amerika Joe Biden yashishikarije Hamas kwemera icyifuzo gishya cya Israel cyo gusoza intambara muri Gaza, avuga ko "igihe kirageze ngo iyi ntambara irangire".

Sponsored Ad

Icyo cyifuzo, gikubiye mu byiciro bitatu, cyatangirana n’agahenge k’ibyumweru bitandatu, aho igisirikare cya Israel (IDF) cyava mu duce dutuwemo two muri Gaza.

Hanabaho "kwiyongera cyane" kw’imfashanyo y’ubutabazi, no guhererekanya bamwe mu bashimuswe na Hamas, bakaguranwa imfungwa z’Abanye-Palestine zifungiwe muri Israel.

Ayo masezerano amaherezo yageza ku "ihagarikwa ry’imirwano" rihorano no kuri gahunda nini yo kongera kubaka Gaza.

Hamas yavuze ko icyo cyifuzo ikibona "mu buryo bwiza".

Avugira mu biro bye bya White House ku wa gatanu, Biden yavuze ko icyiciro cya mbere cy’iyo gahunda yatanzweho icyifuzo cyaba kirimo "agahenge kuzuye", gukura abasirikare ba IDF mu duce dutuwemo no guhererekanya abashimuswe na Hamas bakaguranwa imfungwa z’Abanye-Palestine.

Yagize ati: "Iki mu by’ukuri ni igihe cyo gufata umwanzuro.

"Hamas ivuga ko ishaka agahenge. Aya masezerano ni umwanya wo kugaragaza niba koko ikomeje [ivugisha ukuri]."

Biden yongeyeho ko agahenge katuma indi mfashanyo y’ubutabazi igera mu duce dukomerewe two muri Gaza, "amakamyo 600 akajyana imfashanyo muri Gaza buri munsi".

Icyiciro cya kabiri cyatuma abashimuswe bose basigaye barekurwa, barimo n’abasirikare b’abagabo. Nuko agahenge kagahinduka "ihagarikwa ry’imirwano, mu buryo buhoraho".

Mu bashishikarije Hamas kwemera iki cyifuzo harimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza David Cameron, watangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko Hamas "igomba kwemera aya masezerano kugira ngo tubone ihagarara ry’imirwano".

Cameron yongeyeho ati: "Tumaze igihe kirekire tuvuga ko ihagarara ry’imirwano rishobora guhindurwamo amahoro ahoraho [arambye] niba twese twiteguye gutera intambwe nyazo.

"Mureke dukoreshe aka kanya dusoze iyi ntambara."

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yakiriye neza ibi bishya. Mu butumwa yatangaje ku rubuga X, yavuze ko isi "yabonye akababaro kenshi cyane [n’] isenywa muri Gaza", avuga ko "igihe kirageze ko bihagarara".

Guterres yongeyeho ati: "Nakiriye neza gahunda ya [Perezida] Biden [kandi] nshishikarije impande zose gukoresha aka kanya hakabaho agahenge, irekurwa ry’abashimuswe bose, kwizeza ko ubutabazi bugera [muri Gaza] butabangamiwe, amaherezo hakabaho amahoro arambye mu Burasirazuba bwo Hagati."

Mu ijambo rye, Biden yemeye ko ibiganiro ku cyiciro cya mbere n’icya kabiri bizaba bigoye.

Utiriwe ujya kure, mu minsi micye ishize Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavugaga ko adakozwa ibyo kwemera ko intambara irangira nka kimwe mu bigize amasezerano y’agahenge. Kuba Biden yakomoje ku irangira ry’intambara ni ikintu gikomeye mu buryo bw’umwihariko.

Nubwo iyo gahunda irimo byinshi byo mu biganiro byabanje bitagize icyo bigeraho, kuba Amerika isaba ko habaho agahenge mu buryo buhoraho biboneka ko ari ukwigomwa gukomeye kugamije kugerageza kugarura Hamas mu biganiro hashingiwe ku byo Hamas isanzwe yaramaze kuvuga ko yakwemera. Agahenge gahoraho ni kimwe mu bintu by’ingenzi Hamas yakomeje gusaba.

Icyiciro cya gatatu cy’iki cyifuzo cyatuma ibisigazwa by’imirambo y’abapfuye mu bashimuswe b’Abanya-Israel bishyikirizwa Israel, hakabo na "gahunda nini yo kongera kubaka" Gaza, Amerika n’ubufasha bw’amahanga bakongera kubaka ingo, amashuri n’ibitaro.

Mu ijambo rye, Biden yemeye ko Abanya-Israel bamwe – barimo n’abategetsi bo muri leta ya Israel – bashobora kutazemera iki cyifuzo.

Yagize ati: "Nashishikarije ubutegetsi bwo muri Israel gushyigikira aya masezerano. Batitaye ku gitutu [cya politiki] icyo ari cyo cyose cyabaho."

Biden yanabwiye abaturage ba Israel mu buryo butaziguye, ati: "Ntidushobora gutakaza aka kanya."

Icyo cyifuzo cyagejejwe kuri Hamas binyuze ku bahuza bari muri Qatar.

Hagati aho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yahamagaye kuri telefone bagenzi be bo muri Jordan (Jordanie), Arabie Saoudite na Turukiya, mu kugerageza gutuma benshi mu karere bashyigikira icyo cyifuzo.

Mu gihe abasivile bapfa n’abakomereka bakomeje kwiyongera muri Gaza, Perezida Biden yarushijeho kunengwa muri Amerika ku kigero cy’ubufasha Amerika iha Israel, ndetse habaho kumusaba gukora ibirenzeho mu gushishikariza impande zirwana kugirana ibiganiro.

Ariko muri iki cyumweru, White House yavuze ko itemeza ko ibikorwa bya Israel muri Rafah ari "igikorwa kinini cyo ku butaka" gishobora kurenga umurongo utukura cyatuma Amerika ishobora guhindura gahunda (politiki) yayo kuri Israel.

White House yabitangaje nyuma yuko igitero cya Israel cyo mu kirere giteje umuriro wishe Abanye-Palestine nibura 45 ku cyumweru gishize.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko abantu barenga 36,000 bamaze kwicirwa muri Gaza kuva intambara yatangira.

Intambara yatangiye mu Kwakira (10) mu 2023, nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas bagabye igitero kitari cyarigeze kibaho, bagabye muri Israel, bica abantu hafi 1,200, bashimuta abandi 252 babajyana muri Gaza.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa