skol
fortebet

Biden yongeye kwizeza Taiwan ubufasha bwihuse mu gihe yaterwa n’Ubushinwa

Yanditswe: Monday 19, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Joe Biden wa Reta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kuvuga ko Amerika izatabara Taiwan mu gihe Ubushinwa bwagerageza kuyitera.

Sponsored Ad

Perezida Joe Biden wa Reta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kuvuga ko Amerika izatabara Taiwan mu gihe Ubushinwa bwagerageza kuyitera.

CBS yamubajije niba bisobanuye ko ingabo z’Amerika zizatabara Taiwan, Perezida Biden yasubije atazuyaje ko ari ukuri, mu gihe yagabwaho igitero kitarigera kibaho.

Aya magambo yacishijwe kuri iyo Tereviziyo ya CBS ejo ku cyumweru , yatumye Maison Blanche/White house (ibiro by’umukuru w’igihugu wa Amerika) yihutira gutanga umucyo, ivuga ko poritike ya Amerika itarahinduka.

Poritike ya Washington igendera ku “mayeri yo kudasobanura neza ibintu” - ntiyiyemeza gutabara Taiwan, ariko kandi ntihakana ko ibi bishoboka.

Taiwan ni ikirwa gifite ubutegetsi bwacyo mu burasirazuba bw’Ubushinwa kandi Pékin/Beijing (umugwa mukuru w’Ubushinwa) ugifata nk’igice cy’ubutaka bwayo.

Kuva kera Washington yakomeje guhisha aho ihagaze kuri iki kibazo mu bijyanye n’imigenderanire yayo.

Ku ruhande rumwe, ishigikiye poritike y’Ubushinwa nk’igihugu kimwe (One-China), ishingiro ry’imigenderanire yayo na Pékin.


Muri ino poritike, Taiwan n’ intara y’Ubushinwa kandi aha nta gushidikanya. Rero Amerika ntiyemera Taiwan nk’igihugu cyigenga kandi nta migenderanire ifitanye n’iki kirwa.

gusa iki kirwa gifitanye ubucuti bwa hafi butum inayiha intwaro zo kwirinda mu buryo bwo kwirwanaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa