Bikorimana Theo wahoze muri EX-FAR yiciwe muri Afurika y’Epfo
Yanditswe: Monday 28, Mar 2022

Umunyarwanda Theo Bikorimana wakoreraga muri Afurika y’Epfo yaraye arashwe n’abajura bitwaje intwaro.
Inkuru y’urupfu rwa Bikorimana yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga z’abarwanya Leta y’uRwanda,baba mu gihugu cy’Afurika y’Epfo,bavuga ko urupfu rwa Nyakwigendera Theo Bikorimana wari umaze imyaka 15 muri iki gihugu akora akazi k’ubuzamu yishwe arashwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Amakuru ava i Capetown avuga ko nyakwigendera yarasiwe mu gace ka Maitland ni muri Cape town, mu gihugu (...)
Umunyarwanda Theo Bikorimana wakoreraga muri Afurika y’Epfo yaraye arashwe n’abajura bitwaje intwaro.
Inkuru y’urupfu rwa Bikorimana yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga z’abarwanya Leta y’uRwanda,baba mu gihugu cy’Afurika y’Epfo,bavuga ko urupfu rwa Nyakwigendera Theo Bikorimana wari umaze imyaka 15 muri iki gihugu akora akazi k’ubuzamu yishwe arashwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Amakuru ava i Capetown avuga ko nyakwigendera yarasiwe mu gace ka Maitland ni muri Cape town, mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.
Amakuru dukesha Rwanda Tribune akaba avuga ko uyu mugabo yaguye mu gitero cy’abajura bitwaje intwaro cyagabwe ku iduka ry’umucuruzi yarindiraga ibicuruzwa,bikaba byarabaye mu ijoro ryo kuwa 5 saa tatu.
Nyakwigendera Bikorimana Theo yari mu kigero cy’imyaka 55,akaba yarahoze mu ngabo zatsinzwe EX-FAR aho bahunze afite ipeti rya Kaporali,akaba yaravukaga mu Karere ka Karongi,mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *