skol
fortebet

Birangiye M23 nayo yemeza ko yafashe umujyi wa Walikale

Yanditswe: Friday 21, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo uvuga ko wafashe umujyi wa Walikale, umurwa mukuru wa teritwari ya Walikale, mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Sponsored Ad

Umujyi wa Walikale ni ho kure mu burengerazuba umutwe wa M23 ugeze kuva watangira gufata ibice bitandukanye mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu itangazo, umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka agira ati: "Turemeza ko umujyi wa Walikale, umurwa mukuru wa teritwari ya Walikale wabohowe n’ingabo zacu mu rwego rwo kurinda abaturage n’ibyabo."

Umutwe wa M23 wagiye ushinjwa ibikorwa bitandukanye byo guhonyora uburenganzira bwa muntu birimo no kwica abasivile mu bice wigaruriye, ibirego uhakana.

Ejo ku wa kane, Fiston Misona Tabashile ukuriye sosiyete sivile ya Walikale yari yabwiye BBC ko ku wa gatatu nijoro no mu gitondo cyo ku wa kane muri uyu mujyi humvikanye amasasu.

BBC yagerageje kuvugana n’uruhande rw’ingabo za leta ariko ntibyashoboka.

Ku wa kane, Col Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare wa M23, yatangaje ifoto avuga ko iriho Brig Gen Gacheri w’uyu mutwe ari muri Walikale-centre ku isangano ry’umuhanda wa RN3 uva i Bukavu ugaca hano ugana i Kisangani, n’umuhanda uva i Goma ugaca i Masisi ukagera muri Walikale-centre.

BBC yabashije kugenzura amashusho n’amafoto agaragaza bamwe mu barwanyi ba M23 bari muri Walikare-centre.

Tabashile avuga ko hashize hafi icyumweru ibintu bitangiye kumera nabi kandi ko mbere yo ku wa kabiri "habaye imirwano ikomeye ahitwa Mpofi" yatumye M23 isatira Walikale-centre ikagera ku ntera ya kilometero 13.

Ati: "Kubera ibyo bimaze iminsi hafi ya Walikale abaturage bari batangiye guhunga uduce two hafi aho hamwe no mu mujyi, hari hasigaye abaturage bacye mu mujyi wa Walikale."

M23 yageze i Walikale nyuma y’imirwano yabaye kuva mu mpera z’icyumweru gishize hagati yayo n’ingabo za leta zifashijwe na Wazalendo mu tundi du-centre nka Kashebere, Ruvungi, Mpofi, na Mubanda turi ku muhanda uva i Masisi, mbere y’uko imirwano igera muri Walikale mu ijoro ryo ku wa gatatu.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo umuntu wo mu ngabo avuga ko M23 yinjiye muri Walikale-centre nyuma yo kunesha ibirindiro by’ingabo za leta biri hanze y’uyu mujyi mu gitero gitunguranye babigabyeho.

Amasoko y’amakuru atandukanye avuga ko muri Walikale-centre - umujyi Reuters ivuga ko utuwe n’abantu bagera ku 15,000 - nimugoroba ku wa gatatu hari humvikanye amasasu adakabije, kandi ko nta mirwano ikomeye yabaye mu ifatwa ryaho.

Sosiyete sivile ya Walikale ivuga ko abaturage bamwe batangiye guhunga umujyi kuva ku wa kabiri ubwo bumvaga ko M23 irimo kuhasatira, umubare w’abahunze ntabwo uzwi neza.

Walikale ni teritwari ikungahaye ku mabuye y’agaciro atandukanye arimo cyane cyane tin/étain - ubwoko bw’icyuma bwihariye bukoreshwa mu gukora ibintu bitandukanye birimo za batiri (batteries) za telefone, ibyuma bimwe by’imodoka, ibirahure by’imodoka, utwuma tw’ubuvuzi bw’amenyo n’ibindi.

Mu cyumweru gishize, kubera gusatira Walikale kwa M23, kompanyi ya Alphamin - imwe mu nini ku isi zicukura tin/étain - ifitwemo imigabane minini na kompanyi y’Abanyamerika, yahagaritse by’agateganyo ibikorwa byayo mu birombe biri ahitwa Bisie muri Walikale.

Mu itangazo ryayo, Alphamin yavuze ko yasabye iyindi kompanyi yo muri Amerika gukoresha inzira za dipolomasi ngo hagire igikorwa kuri ibi bibazo by’umutekano byayiteye gufunga.

Walikale-centre iri ku muhanda mugari uzwi nka Route Nationale Numéro 3 uva i Bukavu ugaca muri uyu mujyi ugakomeza mu burengerazuba, aho mu ntera igera kuri kilometero 400 uvuye muri iyi ’centre’ hari umujyi wa Kisangani, umurwa mukuru w’intara ya Tshopo.

Uyu muhanda wa RN3 uhuza intara enye zo mu burasirazuba bwa DR Congo, Kivu y’Epfo, Kivu ya Ruguru, Maniema na Tshopo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa