skol

Biravugwa: Harabura gato ngo M23 ifate umujyi wa Goma

Yanditswe: Wednesday 16, Nov 2022

featured-image

Intambara ishyamiranyije M23 n’igisirikare cya FARDC irakomeje aho abari hafi y’urugamba bavuga ko uyu mutwe ushobora gufata Umujyi wa Goma mu gihe kitarambiranye.
Umunyamakuru wa Radio TV 10 Oswald Mutuyeyezu abinyujije kuri Twitter ye yatangaje ko umuntu uri hafi y’uru rugamba yamubwiye ko habura akantu gato cyane kugira ngo M23 yongere ifata Umujyi wa Goma nkuko yabikoze mu myaka yashize.
Uyu munyamakuru yagize ati "Umuntu uri hafi y’urubuga rw’intambara ambwiye atyo "Nyundo Imaze (…)

Intambara ishyamiranyije M23 n’igisirikare cya FARDC irakomeje aho abari hafi y’urugamba bavuga ko uyu mutwe ushobora gufata Umujyi wa Goma mu gihe kitarambiranye.

Umunyamakuru wa Radio TV 10 Oswald Mutuyeyezu abinyujije kuri Twitter ye yatangaje ko umuntu uri hafi y’uru rugamba yamubwiye ko habura akantu gato cyane kugira ngo M23 yongere ifata Umujyi wa Goma nkuko yabikoze mu myaka yashize.

Uyu munyamakuru yagize ati "Umuntu uri hafi y’urubuga rw’intambara ambwiye atyo "Nyundo Imaze gufatwa mwa.Ubu harabura akantu gato cyaneee Nihavamo kanyamahoro Goma biraba birangiye."

Uyu wahaye amakuru uyu munyamakuru kandi yamubwiye ko M23 yaraye ifashe umusozi wa Bizuru,Kibumba ku mupaka muto wa Gasizi.

Ku rundi ruhande,ikiciro cya kabiri cy’abasirikare ba Kenya bahagurutse ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Embakasi muri Nairobi berekeza i Goma muri DR Congo.

Icyo kiciro kigizwe n’abandi basirikare bagera kuri 900 bagiye mu butumwa bw’umutwe w’ingabo za Africa y’iburasirazuba (EAC) zo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

Izi ngabo zifite ubutumwa bwo gufatanya n’igisirikare cya DR Congo kurwanya inyeshyamba muri ako gace k’uburasirazuba.

Mu ntara za Kivu zombi na Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo inzobere za ONU zahabaruye imitwe irenga 100 yitwaje intwaro.

Ntibizwi neza niba zihita zinjira mu mirwano imaze iminsi hagati y’ingabo za leta ya DR Congo n’umutwe wa M23 ubu usumbirije Goma.

Muri ubwo butumwa bw’umutwe w’ingabo za EAC, ingabo z’u Burundi zimaze amezi muri Kivu y’Epfo n’ingabo za Uganda zimaze igihe kirenga umwaka muri Ituri zahise zitangazwa nk’izigize uwo mutwe w’ingabo za EAC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa