skol
fortebet

Biravugwa: Ingabo za FARDC zahungiye muri Kaina nyuma yo gutsindwa na M23

Yanditswe: Friday 24, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu mirwano ikaze yabaye ku munsi w’ejo,inyeshyamba za M23 zahaye isomo FARDC n’abambari bayo bahungira mu gace Kaina ko muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Sponsored Ad

Rwanda Tribune iravuga ko iyi mirwano yageze mu bice byinshi byo muri teritware ya Masisi ndetse no mu bindi bice byo muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo itangijwe n’umutwe w’inyeshyamba za M23.

Aya makuru yanemejwe n’umuvugizi w’Ingabo za FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho yahamije ko habaye imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ingabo za RDC. Avuga ko iyi mirwano yabereye muri Bwemerimana no muri Minova.

Yagize ati: “Habaye imirwano iremereye ibera muri Bwemerimana ho muri teritware ya Masisi na Minova mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.”

Biravugwa ko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zahunze amasigamana zerekeza mu gace ka Kaïna ko muri teritware ya Masisi,nyuma yo gukubitwa inshuro.

Andi makuru akomeje kuvugwa n’uko uruhande rwa leta rukomeje gutangaza ko hari ibice rwigaruriye, ariko ko ayo makuru atari ukuri nk’uko umwe mu barwanyi ba M23 yabibwiye M.C.N.

Hagati aho M23 ikomeje kujya imbere isatira ibice byinshi byo muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Imisozi ya Kalehe yo muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, imaze hafi ibyu mweru bibiri iri mu maboko y’ingabo za M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa