skol
fortebet

Biravugwa ko M23 yishe abasirikare benshi ba FARDC ifata uduce twinshi

Yanditswe: Wednesday 29, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kanyabayonga wamaze kugotwa na M23,bivugwa ko abasirikare ba FARDC 234 biciwe mu mirwano i Mirangi,Kyagara na Birundure

Sponsored Ad

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi mu bya gisirikare Lt.Col Willy Ngoma mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune dukesha iyi nkuru.

Umunyamakuru ukomeye muri Congo Kinshasa, Micombero Batubenga nawe yahamije aya makuru aho yavuze ko turiya duce twabaye isibaniro.

Uduce twa Birundure turi mu ntera y’Ibirometero 30 ugana mu mujyi wa Kanyabayonga,na Mirangi twafashwe na M23.

Umuvugizi wa Sosiyete Sivile Bwana Omar Kavota yabwiye Rwandatribune ko mu ijoro abarwanyi ba M23 baraye mu misozi miremire ya Kinyamuyaga.

Bwana Kavota avuga ko uri mu misozi ya Kinyamuyaga aba yamaze gushyira igitutu ku bari mu mujyi wa Kanyabayonga.

Mu gihe Kanyabayonga yaba ifashwe byasunikira ingabo za Leta guhungira mu bice bya Beni kuko nta handi ubwihisho bwaba busigaye.

Ifatwa rya Kanyabayonga kandi ryagira ingaruka ku bucuruzi buhuza umujyi wa Butembo na Kanyabayonga ndetse n’indi mijyi ibarizwa muri Teritwari ya Lubero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa