skol
fortebet

Biravugwa: M23 yamaze gufunga umuhanda Goma-Bukavu

Yanditswe: Sunday 04, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru akomeje kuvugwa n’uko umutwe wa M23 wageze ku kiyaga cya Kivu ndetse ubu wafunze umuhanda w’ingenzi wa Goma-Bukavu ukoreshwa cyane mu buhahirane kuri iyi mijyi yombi.

Sponsored Ad

Amakuru atangwa n’abari muri Kongo aravuga ko ubu nta muntu wava i Bukavu ngo ajye i Goma anyuze iy’ubutaka kuko M23 yafunze umuhanda bityo abashaka gukra urwo rugendo bakoresha indege cyangwa bagaca mu Rwanda.

Amakuru avuga ko nyuma yo gufata Shasha na Kirotche,ubu bafashe i Kivu ndetse nta modoka n’imwe yanyura mu muhanda Bukavu-Minova-Goma

Nyuma y’imyaka 2 n’amezi 3 yubuye imirwano iturutse muri Uganda, M23 ejo nimugoroba ni bwo bwa mbere yageze ku Kivu nkuko aya makuru abitangaza.

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 3 Gashyantare, M23 yatangarije itangazamakuru ko yongeye gufata abasirikare b’abarundi,icyakora igasaba guverinoma y’u Burundi kuvugana nayo bitabaye ibyo bagashyikirizwa imiryango mpuzamahanga.

Ni abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba na M23 ariko ntiyagira icyo ibatwara ndetse yabararuje mu rwego rwo kuramira ubuzima bwabo nkuko byemezwa n’Umuvugizi Lt. Col. Willy Ngoma.

Abasirikare bafashwe ni Adjudant Chef Ndikumasabo Therence uvuka i Mwaro wo muri Brigade ya 410 muri Division ya 4 akaba ari umugabo wubatse n’abana batatu.

Undi ni Adjudant Chef Nkurunziza winjiriye mu gisirikare i Bururi mu 1996 ubu wakoraga muri Etat major ya division ya 1 iyoborwa na Gen de Brigade Nyamugaruka.

Ndetse na Caporal Chef Nshimirimana Charles winjiriye mu gisirikare i Bururi mu 2001akaba yayoborwaga na LT. Col. Niyonkindi Joel muri Brigade ya 120, akaba afite umugore n’abana batanu.

Hari na 1er Classe Ndihokubwayo Japhet wo muri Batayo ya 111, Brigade 110, akaba yaratorejwe i Mutukura ndetse afite umugore.

Abandi ni 1er Classe Ndikumana Merence wo muri division ya 410, 1er Classe Nzisabira Ferdinand wo muri Mwaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa