skol
fortebet

Bisi yataye umuhanda ikora impanuka yahitanye abantu 14

Bisi yataye umuhanda ikora impanuka yahitanye abantu 14

Sponsored Ad

skol

Abantu 14 bapfuye muri Thailand nyuma y’uko bisi igeretse yataga umuhanda igonga igiti.

Amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga yerekanye iyi bisi yegamiye ku ruhande kandi imbere yayo yacitsemo kabiri,igiti cyinjiye hagati

Abandi 32 bakomeretse nyuma y’iyi mpanuka yabereye i Prachuap Khiri Khan, intara yo mu majyepfo y’iki gihugu.

Thailand ifite ibipimo by’impanuka zo mu muhanda biri hejuru ku isi, bituma abantu ibihumbi bapfa bishwe nazo buri mwaka.

Benshi bavuga ko ibi biterwa n’imihanda mibi ndetse ihora yuzuye imodoka mu gihugu.

Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ku mpanuka zo muri Thailand, cyavuze ko mu 2022 honyine, abantu 15.000 basize ubuzima mu mihanda ya Thailand. Mu Bwongereza, bufite abaturage bakeya, iyo mibare ihagaze 1.700.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryatangaje ko mu 2021, impanuka zo mu muhanda zigize hafi kimwe cya gatatu cy’abantu bapfa muri iki gihugu.

AFP yatangaje ko icyateye impanuka yo ku wa mbere nijoro kitaramenyekana, ariko abapolisi bakeka ko umushoferi ashobora kuba atasinziriye bihagije.

Yakomeretse cyane ariko ararokoka. Ibi biro ntaramakuru byavuze ko abayobozi kandi barimo gusuzuma urugero rw’inzoga yanyoye mu maraso ye.

Polisi iracyagenzura umwirondoro w’abazize iyi mpanuka.

Prachuap Khiri Khan hazwi cyane naba mukerarugendo kubera umucanga wayo, ubuvumo n’imisozi yo kurira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa