skol
fortebet

Biteye agahinda:Umubikira yapfukamiye abapolisi bo muri Myanmar ngo bahagarike kurasa abigaragambya

Yanditswe: Wednesday 10, Mar 2021

Sponsored Ad

Umubikira wo mu gihugu cya Myanmar yagiye imbere y’abapolisi bo muri iki gihugu arabapfukamira abasaba abinginga ngo bahagarike kurasa abaturage bigaragambya kubera ihirikwa ry’ubutegetsi.

Sponsored Ad

Uyu mubikira witwa Ann Rose Nu Tawng yafotowe yegereye aba bapolisi bari bafite imbunda arapfukama abasaba guhagarika kurasa abaturage.

Tawng yavuze ko aba bapolisi bashakaga gucunga ko abigaragambyaga ahitwa Myitkyina batekanye.

Uyu mubikira yagize ati “Nabinginze ngo ntibahohotere abigaragambya ahubwo ko babafata neza.”

Uyu mubikira n’umwe mu bapolisi bagaragaye bakoze impanga zabo hasi ariko nyuma amasasu yongeye kumvikana.

Abantu 2 biciwe muri ayo masasu nkuko Tawng n’abandi babitangaje.Umukuru wa Polisi ntiyigeze agira icyo atangaza kuri ibi.

Kuwa 1 Gashyantare uyu mwaka,igisirikare cya Myanmar cyahiritse ku butegetsi perezida watowe madamu Aung San Suu Kyi barangije bashyiraho inzibacyuho y’umwaka.

Abaturage b’iki gihugu bahise batangira kwigaragambya kuko bakundaga Madamu Ang ariko polisi ibiraramo ikoresheje amasasu ya nyayo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa