skol

Brig Gen Andrew Nyamvumba ari i mujyi wa Goma mu nama ya EACRF

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2023

featured-image

Brig Gen Andrew Nyamvumba Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba ari mu mujyi wa Goma mu mu nama ya EACRF

Amakuru ava i Goma avuga ko hagiye gushira iminsi ibiri mu mujyi wa Goma hateraniye inama ihuje Abayobozi b’ingabo z’ibihugu bihuriye mu muryango w’Afurika y’uburengerazuba EAC.

Iyi inama igamije kureba umusaruro ingabo za EAC zimaze gutanga, kuva mu mpera z’umwaka ushize, ubwo zoherezwaga mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Brig Gen Andrew Nyamvumba n’Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba, bivugwa ko yasesekaye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa kabiri aho yitabiriye iyi nama ahagarariye Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’uRwanda RDF ,mu gihe u Burundi buhagarariwe na Gen Major Sibomana Ignace wari waje uhagarariye umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo,Kenya ihagarariwe na Maj Gen Alphaxard Mthuri Kiugu.

Itsinda ry’aba ba Jenerali k’umunsi w’ejo kuwa gatatu ryasuye Umujyi wa Bunagana na Kiwanja bisanzwe bigenzurwa n’ingabo z’igihugu cya Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa EAC.

None kuwa kane zakomereje urwo rugendo mu gace ka Kichanga na Kiloriwe hasanzwe hagenzurwa n’ingabo z’uBurundi ,bakaba baza gusoreza urugendo mu kigo cya Camp Rumangabo kiri mu myiteguro yo kwakira abarwanyi ba M23 bazaba bamanitse amaboko bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Justin Kabumba umunyamakuru wigenga ukurikirana ibibera muri Congo akaba akunze no gukora inkuru zicukumbuye,yahamije aya makuru abicishije ku rubuga rwe rwa twitter.

yavuze ko Gen.Major Alphaxard Muchuri Umugaba mukuru w’ingabo za EAC ziri muri Congo yashimye ibikorwa by’ingenzi byagezweho n’izi ngabo mu gihe zimaze kuri ubu butaka.

Hari hashize amezi arenga atanu Leta ya Congo yirukanye abasilikare ku butaka bwayo ba Ofisiye bo mu ngabo z’u Rwanda babaga muri Etat Major ya EACRF ibyo bikaba byaramaganiwe kure n’umuryango wa EAC ndetse n’ibindi bihugu bikomeye.

Ni icyemezo RDC yafashe nyuma y’igihe yari imaze ishinja igisirikare cy’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23 ibirego u Rwanda rwarakunze guhakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa