Bunia: Abigaragambya bateye Site y’itora barayangiza cyane
Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2023
Umwuka mubi wadutse mu gace ka Bunia muri RDC, aho site y’itora iri ahitwa ISP yasahuwe, bituma abapolisi batabara,irasa amasasu kugira ngo batatanye abigaragambyaga.
Imirwano yadutse muri kariya gace k’umujyi hagati y’abigaragambyaga bagizwe ahanini n’abantu bimuwe n’intambara bavuga ko babujijwe kwitabira amatora.
Nibura imashini ebyiri zifashishwaga mu gutora zangijwe kuri site y’itora ya ISP. Abigaragambyaga birukanye abakarani b’amatora, bamena amadirishya kandi bangiza ibikoresho byo kwifashisha mu gutora.
Amakuru yatangajwe na Actualite.cd avuga ko ibintu bimeze nabi, ndetse haravugwa ko hari umunyeshuri wakomerekejwe n’igisigazwa cy’isasu.
Abakozi ba CENI bahunze, kandi ibikorwa by’amatora byahagaritswe muri iki gice cya komini ya Shari muri Bunia. Kugeza saa tatu za mu gitondo ku isaha yaho, urusaku rw’amasasu rwari rucyumvikana, bituma abaturage bahunga.
Abantu bahunze bagerageza kwerekeza mu mujyi, aho abashinzwe umutekano bagizwe n’inzego zishinzwe umutekano ndetse n’abapolisi bakoreshaga ibyuka biryana mu maso. Bamwe mu bigaragambya bagerageje no gutera site y’itora ya Diangenda.
Impagarara zari zatangiye ejo, ariko abakozi ba CENI bari bashoboye guhosha ibintu by’agateganyo.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *