Burkina Faso:Abicanye bambaye imyenda ya gisirikare bishe abagera muri 60
Yanditswe: Monday 24, Apr 2023

Abategetsi bo mu majyaruguru ya Burkina Faso batangaje ko byibura abantu 60 aribo bishwe mu giturage cya Karma,mu marembo y’umupaka uhuza igihugu na Mali.
Umushinjacyaha mukuru mu cyaro cya Karma yavuze ko yabwiwe amakuru ko igitero cy’ishe abaturage cyabaye mu mpere z’icyumweru gishize kuwa gatanu,gikozwe n’abantu bari bambaye gisirikare ariko batazwi.
Abarokotse ubwo bwicanyi babwiye AFP dukesha iyi nkuru ko abacinyi babarirwa mu 100 aribo bagabye igitero bari ku ma mato n’imodoka za pick-up baza barasa buhumyi.
Igitero nk’iki cy’agatsiko kitwara gisirikare muri Burkina faso kibaye mu gihe hari ikindi nk’iki giheruka ahitwa Ouahigouya mu cyumweru gishize, gihitana 40 abandi 30 barakomereka
Kugeza ubu, ibihumbi by’abaturage barishwe kuva aho imitwe igendera ku mahamwe akazi ya islam itangiriye kwaduka muri 2015.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *