skol

Burkina Faso:Igitero cy’ibyihehe cyahitanye ibinyacumi by’Abasirikare

Yanditswe: Wednesday 28, Jun 2023

featured-image

Amakuru yatanzwe n’inzego z’umutekano muri Burkina Faso avuga ko abasirikare bagera kuri 31 bishwe nyuma y’igitero cyabagabweho , naho abaturage batatu bahawe imyitozo y’ibanze ya gisirikare nabo barakomereka.

Ni igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo muri icyi gihugu, bikozwe n’abicanyi bitwaje intwaro kugeza ubu bitaramenyekana ari abo muwuhe mutwe cyane ko ntabarakigamba.

Igisirikare cy’igihugu cyatangaje ko muri abo bagizi banabi bagabye igitero bishwemo 40 n’abandi barengaho batabashije kubonera imirambo.

Abakorera bushake b’abaturage baba barahawe imyitozo y’ibanze y’igisirikare ngo batabare igihugu igihe bikenewe bari gufatanya n’ingabo z’Igihugu gushakisha amakuru y’abagabye igitero no kumwenya umubare nyirizina w’abishwe nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Abagabye igitero ku modoka za gisirikare zariho zitanga ubufasha, babikoze ku wambere w’iki cyumweru mu ntara y’amajyaruguru ya Bam iherereye rwagati mu majyaruguru y’igihugu cya Burkina Faso.

Muri iki gihugu, ubu harabarurwa abantu ibihumbi 10 bamaze kwicwa , naho abarenga miliyoni 2 bataye ingo zabo kubera ibitero bidahagarara by’ibyihe byaba jihadist bakomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Mali nayo yazahajwe nabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa