skol

Burkina Faso: Perezida Kabore yahiritswe ku butegetsi ahita afungwa n’abasirikare

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 January 2022

Perezida wa Burkina Faso, Roch Kabore biravugwa ko yafungiwe mu kigo cya gisirikare n’inyeshyamba, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe umutekano wa kiriya gihugu.

Kuri uyu wa mbere nibwo Perezida wa Burkina Faso, Roch Kabore, yafungiye mu kigo cya gisirikare n’abasirikare bigometse, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe umutekano babiri n’umudipolomate wo muri Afurika y’iburengerazuba, nyuma y’amasasu yavugiye mu rugo rwe mu ijoro ryo ku cyumweru mu murwa mukuru Ouagadougou.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, imodoka nyinshi zitwaje intwaro zarindaga perezida, zuzuye amasasu, zishobora kuboneka hafi y’urugo rwa perezida.Imwe yari yamenetseho amaraso. Abatuye mu gace kabamo perezida batangaje ko ijoro ryose humvikanye urusaku rw’amasasu y’imbunda zikomeye.

Ku cyumweru, guverinoma yari yahakanye ibihuha bivuga ko habaye ihirikwa ry’ubutegetsi nyuma yo kumvikana k’urufaya rw’amasasu mu bigo binyuranye bya gisirikare no mu bice bitandukanye mu murwa mukuru Ouagadougou

Aba basirikare bigometse basabaga ko bashyigikirwa kurushaho kugira ngo barwanye abarwanyi ba kisilamu.

Ubuvugizi bwa leta ntibwashoboye kugira icyo butangaza kuri uyu wa mbere. Mu mezi ashize, muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba habayeho uburakari bwinshi kubera ubwicanyi bwakorewe abasivili bikozwe n’abasirikare, bamwe muri bo bakaba bafitanye isano na Leta ya Kisilamu ya al Qaeda.

Ku cyumweru, abigaragambyaga bari baje gushyigikira abigometse ku butegetsi maze basahura icyicaro gikuru cy’ishyaka rya politiki rya Kabore.

Ubutegetsi bwa Perezida Roch Kaboré bwari bwanzwe cyane n’abaturage kubera kunanirwa guhagarika inyeshamba ziyitirira Islam zica abaturage bo muri iki gihugu cyo muri Afrika y’Iburengerazuba kuva muri 2015.

Guverinoma yatangaje ko isaha yo gutaha itagomba kurenza saa 2000 GMT kugeza 05:30 GMT kugeza hatanzwe irindi tangazo kandi ifunga amashuri iminsi ibiri.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uburusiya bwigaruriye Umujyi wa Mariupol:Abasirikare ba nyuma ba Ukraine...

Urugamba rwo mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine...
18 May 2022 0

Umunyamategeko wa Sgt Robert Kabera afite impungenge ko ’ashobora koherezwa...

Umunyamategeko w’umusirikare w’u Rwanda wahungiye muri Uganda yandikiye...
18 May 2022 0

Turukiya:Perezida Erdogan yiyemeje guhangayikisha Finland na Sweden bishaka...

Perezida wa Turukiya yongeye kuvuga ko adashyigikiye ko Finland na Suède...
17 May 2022 0

Impamvu yateye igihugu cya Mali kwikura muri G5 Sahel yamenyekanye

Igihugu cya Mali cyatangaje ko kivuye mu ihuriro ry’ibihugu byo mu...
16 May 2022 0

Ukraine yigambye kwisubiza Kharkiv no kwica ingabo 27000 z’Abarusiya

Ikigo cyigisha ibijyanye n’intambara Institute for the Study of War,...
14 May 2022 0

AMERICA yaburiye ibitero by’ibyihebe mu burasirazuba bwa Congo

Guverinoma ya Amerika yaburiye ko hari ibitero by’abiyahuzi bishobora gutera...
13 May 2022 0