skol

Burkina Faso yaganiriye n’Uburusiya gufatanya mu bya Gisirikare

Yanditswe: Friday 01, Sep 2023

featured-image

Perezida w’inzibacyuho muri Burkina Faso, Ibrahim Traoré yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’Abarusiya bigamije ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya Gisirikare.

Byatangajwe n’ibiro by’umukurur w’Igihugu muri Burkina Faso, byavuze ko iryo tsinda ryari riyobowe n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ingabo mu Burusiya, Yunus-bek Yevkurov wanatangaje ko ibiganiro bishimangira ibyo Perezida Traoré aherutse kugirana na President Vladimir Putin mu Burusiya mu nama yari yamuhuje n’abategetsi b’Afurika yabereye St Petersburg mu kwezi kwa karindwi 2023.

Ibi biganiro byibanze ku kongera imbaraga mu gisirikare cya Burkina Faso binyuze mu myitozo izahabwa aba ofisiye bato n’abakuru mu byiciro byose no kwigisha abatwara indege za gisirikare ku rwego rw’abu Burusiya, nk’uko itangazo ribivuga ryashyizwe hanze kuri uyu wa kane.

Usibye kuganira ku bya gisirikare gusa, uburusiya bwanaganiriye na Burkina Faso ku buryo bwo kubyaza umusaruro ubutare bwa Uranium mo amashanyarazi yafasha abaturage ba Burkina Faso.

Uruzinduko rw’itsinda ry’Abarusiya muri Burkina Faso rije mu gihe igihugu cyabo kiri guhangana no kongera kuzamura urwego rw’ubukungu no gukomeza ijambo ryabo ku mugabane wa Afurika.

Umutwe w’abacancuro b’Abarusiya Wagner wahoze uyoborwa Yevgeny Prigozhin uherutse kugwa mu mpanuka y’Indege mu cyumweru gishize , wari ufite umugambi wo kwagurira ibikorwa byawo muri Burkina Faso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa