skol
fortebet

Burundi: Abantu 2 baguye mu gitero cyagabwe ku modoka n’abataramenyekana

Yanditswe: Saturday 26, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bagabye igitero ku modoka yari itwaye abagenzi ku mugoroba wo kuri uwa gatandatu mu gace kitwa Rutegama mu ntara ya Muramvya.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha SOS Media Burundi abitangaza,ahagana saa mbili zo kuri uyu wa Gatandatu,imodoka 2 zirimo mini -bus Hiace n’ivatiri yo mu bwoko bwa Probox zaguye mu gatego k’aba bagizi ba nabi bari bitwaje imbunda ku gasozi kitwa Nyarunazi muri Komini Rutegama.

Umuyobozi wa Komini Rutegama,Stany Niyimbona,yavuze ko bumvise amasasu menshi ndetse ko izi modoka 2 zatwitswe n’abagizi ba nabi.Ati "Twamenye ko abantu 2 baguye muri icyo gitero abandi 5 barakomereka bikabije."Aba bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro byo hafi aho.

Amakuru avuga ko abapolisi benshi bahise boherezwa muri aka gace gushaka aba bagizi ba nabi gusa amakuru yandi avuga ko abarenga 10 baguye muri iki gitero.

Mu kwezi gushize nabwo,abantu 12 biciwe mu gitero cy’abajura bitwaje intwaro mu ntara ya Muramvya aho abantu bitwaje imbunda bateze imodoka 4 bakazirasa.

Abaguye muri icyo gitero cyo kuwa 09 Gicurasi 2021,ni abasivili 11 n’umusirikare umwe w’ipeti rya colonel witwa Colonel Nizigiyimana,wapfanye n’umwe mu bana be mu gihe yari kumwe n’umuryango we berekeza i Bujumbura.

Imodoka ye n’izindi 3 zirimo imwe itwara abantu n’ibintu ya kompanyi yitwa Volcano ni zo zaguye mu mutego w’aba bantu bitwaje intwaro zigeze ahitwa Burambana muri komine n’intara ya Muramvya.

Bamwe mu baturage batuye hafi y’ahabereye icyo gitero babwiye Ijwi ry’Amerika ko abakigabye basaga n’abiteguye neza.

Bagize bati“ Abateye byagaragaraga ko bari bateguye igitero bihagije. Baje mu kanya ntawe uzi iyo baturutse barasa izo modoka barazitwika.

Bari bambaye imyenda ya gisivili,bafite imbunda nini zirimo na za mitarayeze. Bamaze kugaba igitero bahise biruka binjira mu mashyamba".

Ibitekerezo

  • Ababa bantu barambabaje kabisa. Wagirango ni FLN ya SANKARA NA RUSESABAGINA muri NYUNGWE. Ariko se Colonel agenda mu modoka z’abagenzi akiri mu kazi koko? Yakagombye kuba afite imodoka n’abarinzi. Wendi yari gupfa ariko arwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa