skol
fortebet

Burundi: Abantu 2 bahitanwe na Gerenade yatewe mu kabari

Yanditswe: Monday 20, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abantu babiri baraye bapfuye abandi bagera 16 barakomereka mu gitero cya grenade cyaraye kibaye mu kabare k’ahitwa Rutegama muri komine n’intara ya Gitega, nk’uko byemezwa n’igipolisi.

Sponsored Ad

Amakuru ava i Gitega avuga ko umubare cy’abakomeretse gishobora kuba kirenga.

Umukuru wa polisi mu ntara ya Gitega, Evariste Habogorimana, yabwiye BBC ko iki gitero cyabaye mu masaha ya kare abantu bataramye, ariko ko ababikoze n’icyabiteye bitaramenyekana.

Ati "Ni ahantu hari hakoraniye abantu benshi barimo barasangira urwagwa, hegereye ibitoki, hakiri kare ku buryo hari abantu benshi cyane.

"Hari ababikora kubera ubugizi bwa nabi busanzwe, hari n’ababikora ku mpamvu zabo nyine basanzwe bafite, ariko nk’uyu musi ntitwavuga ngo uwabikoze yashakagagushika iki n’iki, nibyo tukirimo guperereza".

Habogorimana avuga ko barimo bakora iperereza no gushaka abakoze icyo gitero.

Amakuru ava i Gitega avuga ko ako kabari icyo gitero cyabereyeho kari kuri parkingi y’ihuriro ry’imihanda, abahasize ubuzima bakaba ari umugabo n’umugore bari basanzwe ari abarimu.

Umunyamakuru wageze aho byabereye avuga ko uwo muhanda usanzwe ubamo urujya n’uruza rw’abantu, ariko ko mu gitondo cy’uyu munsi rwari rwagabanutse.

Si ubwa mbere haba ibitero bya grenade mu Burundi, ibyaherukaga bikaba ari ibyo mu kwa gatandatu uyu mwaka mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura byahitanye abantu babiri.

Icyo gihe bamwe babonye ko ari igitero cyari kiri mu mugambi wo kuburizamo inama mpuzamahanga yahuzaga ibihugu 11 byo muri Afrika yo hagati yari iteganyijwe kubera i Bujumbura,yateguwe n’akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi.

Icyo gihe polisi yatangaje ko byari ibitero by’iterabwoba.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa