skol
fortebet

Burundi: Abasirikare babiri ba leta barimo Colonel biciwe mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba

Yanditswe: Tuesday 12, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare w’ipeti rya ˮLieutenant Colonel ‟ witwa Nkurunziza Jean Marie hamwe n-undi umwe wamurindaga w’ipeti rya ˮCaporal‟ yitwa Ndayitwayeko Fidèle bishwe barasiwe mu mirwano yahuje abitwaje intwaro bataramenyekana n’igisirikare cy’u Burundi cyo muri birigade ya 110 ishinzwe gutabara (110ème brigade chargé de renfort).

Sponsored Ad

Uko gutana mu mitwe kwabereye ahitwa i Busangana ni muri komine Bukeye , mu ntara ya Muramvya, hari ku musi w’Imana.

Lieutenant Colonel Nkurunziza Jean Marie yari asanzwe ayoboye brigade ya 110 ishinzwe kujya gutabara ikaba iri muri komine Bugarama mu ntara ya Muramvya.

Uyu musirikare yarasiwe ku rugamba nyuma bahita bamujyana mu bitaro bya Giko biri muri komine Bukeye ari naho yaguye. Usanzwe amurinda we ntiyagize amahirwe kuko yahise apfa ubwo baraswaga n’uwo mutwe w’abitwaje intwaro utaramenyekana.

Nkuko Ikinyamakuru UBM News dukesha iyi nkuru kibitangaza,amakuru ataremezwa avuga ko hari abasirikare benshi baguye muri icyo gitero yaba ku ruhande rwa Leta no muri izi nyeshyamba.

Igisirikare cy’u Burundi ntacyo kiratangaza kuri ibyo bitero kandi nta mutwe n’umwe uriyitirira icyo gitero cyabaye.

Ahabereye iyo mirwano hasanzwe hari umupaka n’ishyamba cyimeza rya Kibira, rivugwamo kuba rituyemo inyeshyamba zitandukanye zirimo n’izikunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa