skol
fortebet

Burundi: Abataramenyekana bitwikiriye ijoro basenya Ibiro bya CNL

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 18, Dec 2023

Burundi: Abataramenyekana bitwikiriye ijoro basenya Ibiro bya CNL

Sponsored Ad

skol

Ingoro y’ishyaka CNL y’ahitwa Ruringe,muri Komine Muhuta,Intara ya Rumonge yasenywe mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 17/12/2023 saa tanu zirenga z’ijoro.

Nkuko byemezwa na bamwe mu bayobozi b’iri shyaka, ngo abasenye iyo ngoro y’ishyaka CNL batamenyekanye bagiye bibye intama eshatu z’umurwanashyaka waryo aho imwe yabatorotse igaruka mu rugo.

Ibi biri kuba mu gihe iri shyaka CNL ritemerewe gukorera mu Burundi.

Umuyobozi waryo Agathon Rwasa atangaza ko nta mugambi wo gushinga irindi shyaka afite mu gihe amatora ya 2025 y’abadepite n’abasenateri yagera ritaremererwa kongera gukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa