skol
fortebet

Burundi: FARDC yemeje ko Abasirikare bayo babiri biciwe muri Tanganyika bitiranyijwe n’abajura

Yanditswe: Wednesday 08, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kivuga ko abasirikare bacyo babiri biciwe mu kiyaga cya Tanganyika n’abasirikare b’Abarundi babitiranyije n’abajura.
Umuvugizi w’igisirikare cya RDC mu ntara ya Kivu y’Epfo, Capt Dieudonne Kasereka, avuga ko abasirikare ba Congo bari mu gikorwa gisanzwe cyo kurinda mu kiyaga Tanganyilka.
Agira ati: "Bari abasirikare barwanira mu mazi ba Republika ya Demokrasi ya Congo bari mu kazi mu kiyaga Tanganyika, bari bafite ikibazo (...)

Sponsored Ad

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kivuga ko abasirikare bacyo babiri biciwe mu kiyaga cya Tanganyika n’abasirikare b’Abarundi babitiranyije n’abajura.

Umuvugizi w’igisirikare cya RDC mu ntara ya Kivu y’Epfo, Capt Dieudonne Kasereka, avuga ko abasirikare ba Congo bari mu gikorwa gisanzwe cyo kurinda mu kiyaga Tanganyilka.

Agira ati: "Bari abasirikare barwanira mu mazi ba Republika ya Demokrasi ya Congo bari mu kazi mu kiyaga Tanganyika, bari bafite ikibazo cy’itumatumanaho, ari na ho abasirikare barwanira mu mazi b’Abarundi baketse ko ari abajura bitwaje intwaro banyuraga muri icyo kiyaga."

Yakomeje avuga ko rimwe na rimwe abajura bava mu Burundi bajya muri Congo, ikindi gihe bakava muri Congo bajya mu Burundi.

Abajijwe niba abasirikare ba Congo bararenze umupaka bakavogera u Burundi, Capt Kasereka avuga ko hari mu mwijima, ko bigoye kumenya umupaka.

Avuga ati: "Hari mu mwijima, igisirikare cya Congo nticyashobora kubona ko cyarenze umupaka. Ntawakwemeza cyangwa ngo ahakane ko igisirikare cya Congo cyari cyarenze umupaka kuko hari mu mwijima kandi nanjye ntabwo nari mpari."

Yakomeje avuga ko bibabaje kuko bahatakarije abasirikare babiri, ariko ko bidasobanura ko hari ingorane hagati y’ibi bihugu byombi.

Aremeza kandi ko hari kuba ibiganiro ku rwego rwo hejuru kugira icyo kibazo kibonerwe igisubizo

Ati: "Ku rwego rwo hejuru bamaze kuvugana, ariko twebwe nk’abasirikare ntituri muri politike, ariko ndabizi ko habaye ibiganiro kugira hamenyekanye ibyabaye, kandi bitazatuma haba agatotsi mu mubano uri hagati y’u Burundi na Congo."

Igisirikare cy’u Burundi ntikirabasha kuvuga kuri uku kuraswa kw’ingabo za RDC mu kiyaga Tanganyika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa