Burundi: Habonetse gereza ifungiyemo abantu basaga 400 mu kazu kagenewe imfungwa 46 gusa
Yanditswe: Saturday 14, Oct 2023
Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Burundi CNIDH yatangaje ko yasanze mu kigo kinyuzwamo imfungwa cyitwa Brigade spéciale de recherche (BSR) abantu basaga 400 bafunzwe nta dosiye,nyamara gikwiye kujyamo 46.
Aba bantu barenga 400 ngo bafungiwe ahantu hagenewe kwakira abantu batarenga 46 gusa ndetse ngo hari akazu gatok’ubwiherero kuzuye, ndetse nta n’amazi ahari.
Iyi komisiyo ya CNIDH ivuga ko kuwa 12 Ukwakira iri kumwe n’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika hamwe n’abandi bashinjacyaha bo mu Mujyi wa Bujumbura basabye ko abo bantu barekurwa ariko ngo byaranze .
Muri iri gororero ngo harimo abagabo 322 n’abagore 38 barimo abafite abana bari munsi y’imyaka 3.
Iri gororero ngo rifite umugezi utagira amazi bituma aba bagororwa babayeho mu buzima bubabaje cyane.
Iyi komisiyo yatabarije aba bagororwa ndetse isaba Leta kubarekura gusa ntacyo abategetsi baratangaza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *