skol
Fortebet

Burundi: Habonetse imirambo y’abasirikare bambaye nka FARDC

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 July 2022

Mu Ishyamba rya Kibira mu Ntara ya Cibitoke hegereye u Rwanda ahasanzwe hari ibirindiro by’umutwe wa FLN, habonetse imirambo ine irimo itatu y’abambaye impuzankano ya FARDC.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi kivuga ko iyo mirambo ine yabonetse muri iri shyamba rya Kibira ahamaze iminsi hagaragara inyeshyamba z’umutwe wa FLN urwanya u Rwanda, zimaze iminsi ziteza umutekano mucye mu Cibitoke.

Yabonywe n’abasirikare b’Igihugu cy’u Burundi bari mu gikorwa cyo gucunga umutekano muri iri shyamba rya Kibira, ku musozi wa Gafumbegeti muri Zone ya Butahana muri Komini ya Mabayi.

SOS Médias Burundi ivuga ko imirambo itatu muri iyi ine, ari iy’abantu bambaye impuzankano y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Umwe mu bo mu Gisirikare cy’u Burundi, yatangaje ko bafite amakuru ko “izi nyeshyamba zisanzwe zifite ibirindiro mu misozi ya Mukoma, Gafumbegeti na Rutorero mu ishyamba rya Kibira zitegura kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.”

Yavuze ko igisirikare cy’u Burundi cyabagabyeho ibitero byinshi kugira ngo bace intege izi nyeshyamba zifite imigambi mibisha aho zinamaze iminsi ziteza umutekano mucye mu baturage zibasahura.

Undi watanze amakuru, yemeza ko hari abandi barwanyi benshi ba FLN baguye mu bitero byagabwe n’igisirikare cy’u Burundi mu mpera z’icyumweru gishize.

Undi mu basirikare b’u Burundi, yavuze ko izi nyeshyamba zikomeje gukora ibikorwa binyuranye zambukiranya umupaka uhuza u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bakaba barigaruriye ibirombe bya Zahabu mu ishyamba rya Kibira.

Yagize ati “Inteho y’ibi bitero kandi no uguhagarika ibikorwa byo kwiba zahabu kandi intego yacu tugiye kuyigeraho.

SOS Médias Burundi ivuga ko u Burundi ndetse n’u Rwanda, bohereje abasirikare benshi muri aka gace aho izi nyeshyamba zikunze kwinjira mu Rwanda zinyuze mu mugezi wa Ruhwa.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nepal: Ingwe zari zigiye gucika bakazibungabunga zimereye nabi...

Nepal yakoze ibikomeye ikuba akarenze kabiri umubare w’ingwe mu myaka 10...
8 August 2022 0

Abimukira Barenga 250 barusimbutse mu Nyanja ya Mediterane

Abasirikare ba Tuniziya Batabaye Abimukira Barenga 250 muri Mediterane...
8 August 2022 0

US yamaganye Ubushinwa bwakoze imyitozo yo gutera Taiwan

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirashinja Pékin/Beijing ko iri gukora ibikorwa...
7 August 2022 0

Umukecuru yagiye gutabara umugabo we wari ugiye kurohama barapfana

Umukecuru yarohamye mu mazi ubwo yagerageza gutabara umugabo we nyuma yo...
6 August 2022 0

Imbaga y’abanye Goma yitabiriye gushyingura abaguye mu myigaragambyo

Abarenga 5000 nibo bitabiriye umuhango wo gushyingura bagenzi babo biciwe...
5 August 2022 0

DR Congo: Haravugwa imirwano y’Imbonerakure na Red-Tabara

Abarwanyi b’Imbonerakure kuwa gatatu bigaruriye agace ka Birimba nyuma...
5 August 2022 0