skol
fortebet

Burundi: Igitero cyagabwe ku ngabo z’uburundi cyaguyemo abarenga 10 abandi barakomereka

Yanditswe: Wednesday 22, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu bagera kuri 12 nibo bishwe abandi barakomereka mu mirwano yashyamiranije ingabo z’igihugu cy’Uburundi n’agatsiko k’inyeshyamba zivuga Ikinyarwa zaturutse mu ishyamba rya Kibira ryitwa Nyungwe iyo ugeze mu Rwanda.

Sponsored Ad

Abantu bagera kuri 12 nibo bishwe abandi barakomereka mu mirwano yashyamiranije ingabo z’igihugu cy’Uburundi n’agatsiko k’inyeshyamba zivuga Ikinyarwa zaturutse mu ishyamba rya Kibira ryitwa Nyungwe iyo ugeze mu Rwanda.

Iyi mirwano ikaze yabereye muri Komini ya Mabayi iherereye mu ntara ya Cibitoke (Nord-ouest du Burundi).

Abaturage baturaniye umupaka w’u Rwanda n’Uburundi ubu bafite ubwoba bwinshi bagasaba leta ku barindira umutekano.

Ikinyamakuru SOS Médias cyo mu Burundi cyanditse ko abagabye iki gitero bicyekwa ko ari abo mu mutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’uRwanda , nk’uko kibikesha amakuru yatanzwe n’inzego za leta ahabereye iyo mirwano.

Imirwano ikomeye yabaye muri iyi minsi itatu ishize ku musozi wa Rutorero na Gafumbeti muri zone ya Butahana muri Komine Mabayi mu ntara ya Cibitoke (Nord-ouest du pays). Aho 10 bahasize ubuzima abandi 8 barakomereka ku ruhande rw’inyeshyamba.

Umwe mu basirikare b’uburundi yatangaje ko hari umurambo bikekwa ko ari uw’umurwanyi wa FLN watoraguwe mu ntambwe nkeya uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’uburundi.

Uyu musirikare akomeza avuga ko uyu wishwe hari amahirwe menshi ko yarashwe n’ingabo z’u Rwanda zirinze umupaka ubahuza n’Uburundi.

Umusirikare witwa uwa FlN wishwe ngo n’umwe muri benshi bavuga ikinyarwanda bihishe mu ishyamba rya Kibira ku ruhande rw’Uburundi bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Rimwe na rimwe aba basirikare bagaba ibitero mu Rwanda bagasubizwa inyuma n’ingabo za RDF ziteguye neza. Gusa mu kugaruka mu Burundi zikica abaturage n’ibikorwa by’ubunyamaswa mu gihugu kitari icyabo nk’uko uyu musirikare w’uburundi yabitangarije SOS.

Umwe mu basirikare bakomeye mu Burundi yahumurije abaturage be abizeza umutekano kuko ngo ingabo zabo ziri kureba uburyo zarandura iyo mitwe iteza umutekano muke amahoro arambye akagaruka.

Icyakora umuyobozi wa komini Mabayi mu Burundi yasabye abaturage baturiye ishyamba rya kibira kuba maso no gutanga amakuru ku gihe igihe babonye abarwanyi ba FLN babasatira.

Igisirikare cy’Uburundi kijeje abaturage ko ko umupaka ubahuza n’u Rwanda utekanye kandi urinzwe neza kandi mu buryo burambye.

Abakomeretse n’abaguye mu mirwano yahuje ingabo za leta n’abarwanyi ba FLN zerekejwe mu mujyi wa Bujumbura ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa