skol
fortebet

Burundi: Imbonerakure zarangije imyitozo ikomeye mbere yo kwerekeza muri RDC

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urubyiruko rushamikiye ku ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi,CNDD-FDD,rwarangije imyitozo ikomeye y’ibyumweru bibiri yabereye muri Komine Rugombo na Mugina mu ntara ya Cibitoke ihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Ubwo ku wa 12 Mutarama 2024 yasozaga ayo mahugurwa, Révérien Ndikuriyo, umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, yashyize ahagaragara ko izo mbonerakure zigomba koherezwa gufatanya n’ingabo zoherejwe muri Congo n’ahandi.

Yavuze kandi ko urwo rubyiruko ruzifashishwa imbere mu gihugu guhangana n’abanzi b’u Burundi bose.

Yagize ati” Ndabashimira ko mwitabiriye amahugurwa kandi ndabasaba gutegereza amabwiriza yo gukiza igihugu. Ikirenze byose, mwiyemeje kurengera igihugu cyanyu. muzazana imbaraga mu gisirikare cyacu hano mu rugo no mu mahanga.”

Ndikuriyo yemereye urwo rubyiruko ibihembo by’ishimwe ku bazoherezwa mu butumwa n’inkunga y’amafaranga izahabwa imiryango yabo.

Yagize ati ” Igihe icyo ari cyo cyose, mushobora koherezwa ku rugamba ndetse no hakurya y’imbibi z’igihugu. Mwitegure kwishyura umubare w’abasirikare wagabanutse nyuma y’ubwitange buke no kwanga kwinjira mu gisirikare.”

IVOMO:UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa