skol
fortebet

Burundi:Imbonerakure zirashinjwa kwica umugabo zikamuta mu ruzi

Yanditswe: Monday 21, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umurambo wa Sylvestre Bidoreye wabonetse kuri iki cyumweru hafi saa moya z’umugoroba mu ruzi rwitwa Nyabiho, muri komine ya Gitaramuka (intara ya Karusi, yo hagati mu gihugu) aho bivugwa ko yaba yishwe n’Imbonerakure ku wa gatatu ushize.

Sponsored Ad

Abahaye amakuru ikinyamakuru SOS Médias Burundi,bavuze ko Sylvestre Bidoreye n’umuturanyi we Joseph Bihigirwa bahamagawe kuri telefone n’uyoboye Imbonerakure (urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi) witwa Jean Marie Mbonimpa, ku musozi wa Gasasa.

Umwe yagize ati "Bagiye ku biro by’umuyobozi w’ako gace,hari Imbonerakure nyinshi. Sylvestre Bidoreye yishwe bunyamaswa atemagujwe umupanga, ahita atabwa mu ruzi Nyabiho".

Mubyara w’uwo wishwe Joseph Muhigirwa na we yacitse ku icumu,nyuma yo gukomeretswa ariko ntiyapfa, nk’uko uwatanze amakuru yabivuze.

Imbonerakure zashinjaga abo bantu babiri basanzwe bafitanye isano ko bari ku rutonde rw’abajura bayogoje ako gace.

Sylvestre Bidoreye na Joseph Muhigirwa bivugwa ko bari baravuye mu ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi binjira muri CNDD-FDD mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Gicurasi «kugira ngo babone amahoro bareke gukomeza gutotezwa n’Imbonerakure, ariko ngo byarangiye bagiriwe nabi n’Imbonerakure zariye amavubi».

Umuyobozi wa komine Gitaramuka, Pascaline Ndagijimana, yatangaje ko umurambo wa Sylvestre Bidoreye wajyanwe ku bitaro kuri iki cyumweru, kugira ngo abaganga barebe icyamwishe.

Babiri bakekwako ubwo bwicanyi bashyizwe muri kasho ya polisi yo muri komine ya Gitaramuka kugira ngo hakorwe iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa