skol
fortebet

Burundi: Ubutasi buravuga ko bwafunze inyeshyamba 13 zikomoka mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 30, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Inyeshyamba 13 bivugwa ko zifite inkomoko mu Rwanda zatawe muri yombi aho bafungiye mu buroko bwa serivisi y’ubutasi y’igihugu (SNR) mu murwa mukuru w’ubukungu Bujumbura.

Sponsored Ad

Aba bose ngo bari baramaganwe n’abaturage bo muri komini ya Mabayi na Bukinanyana mu ntara ya Cibitoke (uburengerazuba bw’Uburundi) hanyuma bafatwa n’abasirikare ku wa gatandatu ushize.Hari abakomeretse, imirambo ine yabonetse hafi y’aho bari bihishe nkuko Ikinyamakuru SOS Media Burundi kibitangaza.

Nk’uko umwe mu bahaye amakuru iki kinyamakuru abitangaza, inzego zubutasi z’Uburundi zafunze abo bagabo cumi na batatu nyuma yo gufatwa n’ingabo. Ati: “Bafungiye muri kasho y’ubutasi i Bujumbura. Bari kuvurwa. Ibintu byose bibera imbere, nta na kimwe gisohoka ".

Ibi byemeje amakuru yatanzwe n’abaturage mu gihe cyo guta muri yombi abo bantu mu mpera zicyumweru gishize.

Uwatanze amakuru yagize ati"Yego, ni abo mu mutwe w’inyeshyamba zikomoka mu Rwanda kandi bafashwe nyuma y’imirwano bagiranye n’abasirikare bari ku gasozi ka Kibira".

Kugeza ubu, iperereza ntiriremeza ko bishoboka ko abo bagabo bashyikirizwa abayobozi b’u Rwanda.

Mu mezi ashize, u Burundi n’u Rwanda bakomeje guhanahana abakekwaho icyaha cyangwa inyeshyamba zafatiwe mu duce tw’ibihugu byombi by’abavandimwe byo mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika.

Ikinyamakuru kivuga ko abakozi bacyo batashoboye kumenya umutwe witwaje intwaro abo bagabo bafashwe barimo.

Ariko amakuru ava mu gisirikare, ubuyobozi, abaturage, abapolisi n’ubucamanza ahuriza ko ari nyeshyamba zo mu Rwanda zikambitse ku gasozi ka Kibira.

Izi nyeshymba zahashinze ibirindiro kandi ngo zica mu rihumye inzego z’umutekano z’Abarundi n’u Rwanda kugira ngo zigabe ibitero ku butaka bw’u Rwanda.

Inshuro nyinshi, ingabo z’u Rwanda zashinje FDNB (Ingabo z’igihugu z’Uburundi) guhisha izo nyeshyamba, ingabo z’Uburundi zirabihakana.

Vuba aha, Minisitiri w’ingabo w’Uburundi n’abahoze ari abasirikare yavuze ko "nta nyeshyamba zo mu Rwanda ziri ku butaka bw’Uburundi".

Umunsi umwe mbere yuko hafatwa aba bagabo cumi na batatu, imirambo itanu yari yabonetse mu gace ka Ruhembe, muri zone ya Bumba muri komini ya Bukinanyana (intara imwe ya Cibitoke).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa